“Abadakata Hasi” ni Itorero ry’inzaduka riherereye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Kayonza, rikaba ryaratangiriye mu Murenge wa Kabare, mu Kagari ka Gitara, mu Mudugudu wa Mubuga.
Abarisengeramo ntibubahiriza gahunda za Leta zirimo gutanga ubwisungane mu kwivuza (mutuelle), gushyira abana mu mashuri, n’ibindi byinshi bahamya ko kubikora ari ukwica amategeko y’Imana. Ibi byatumye Urwego rw’Igihugu rw’Ugenzacyaha mu Rwanda, RIB, muri ako Karere rufatira umwanzuro abarisengeramo.
Ku wa Kabiri ku itariki 9 Mutarama 2024, ni bwo hatangiye umukwabo wo guhiga abasengera muri iri Torero rishya ry’‘Abadakata Hasi’ kugira ngo babigishe bityo bahindure imyumvire, bubahirize gahunda za Leta nk’abandi bo mu yandi madini n’amatorero by’umwihariko nk’abandi Banyarwanda bose muri rusange.
Ni nyuma y’igenzura ryakozwe mu Murenge wa Kabare, bagasanga imiryango 16 yose yo mu tugari dutatu two muri uwo Murenge idakozwa kubahiriza gahunda za Leta nk’uko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare Kagabo Jean Paul yabitangarije Igihe dukesha iyi nkuru.
Yagize ati “Ni abantu basengera mu Itorero ryitwa ‘Abadakata Hasi’, batangiye kwigaragaza mu bihe bya Covid-19 banga kwikingiza. Aba bose usanga batubahiriza gahunda za Leta nko kwanga kwishyura mituweli, kwanga kujyana abana ku ishuri, ntibemera kwishyira hamwe. Uyu munsi rero twakoze umukwabo ngo bose tubafate ariko baratoroka tubona batandatu gusa.”
Yakomeje avuga ko aba batandatu bafashwe bahise batangira kwigishwa Bibiliya, ibyatumye abagera kuri batanu bemera kuva muri iyo myumvire mibi banemera guhita bishyura ubwisungane mu kwivuza.
Nubwo abo batanu bemeye guhinduka, umwe muri bo yahise atangira gutuka abayobozi avuga ko bari mu buyobe kandi ko bazarimbuka kuko batazi ibyo bakora.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kabare Kagabo Jean Paul yabivuzeho agira ati “Uwo muturage wanze guhinduka yakuye abana be mu ishuri, ntajya yishyura mituweli cyangwa ngo yitabire izindi gahunda za Leta.
Yavuze ko turi impumyi ngo kuko ibyo turimo ntitubizi, ahubwo dusabe Imana iduhumure, twagerageje kubigishiriza hamwe ariko we ntiyahindika bituma tumushyikiriza RIB kuko we yagiye akora n’ibindi byaha.”
Yaboneyeho gusaba abaturage kwirinda ababayobya agira ati: “Niba abaturage bagiye gusenga basengana ubujiji, nibasengane ubwenge bareke kubangamira gahunda za Leta zirimo gukura abana mu ishuri, kwishyura mituweli n’ibindi byinshi. Turasaba abaturage kandi gusoma Bibiliya neza, bagasobanukirwa n’ibyo baba bigishwa.”
Itorero “Abadakata Hasi” rimaze kugera mu mirenge ibiri yo mu Karere ka Kayonza ari yo Rwinkavu na Kabare.