Papa Francis aherutse gutangariza abapadiri Gatorika b’i Roma bose ko bagomba guha umugisha ababana bahuje ibitsina ndetse n’abihinduza ibitsina, kuko ngo umugisha w’Imana utagenewe abakiranutsi gusa, ahubwo ko n’abanyabyaha bawukeneye, bakawuhabwa kandi nta busesenguzi bukozwe, kuko ngo si byiza kujya kubaha umugisha wabanje kubitekerezaho.
Iki cyemezo cyatangiye kumenyekana cyane ku wa Mbere ku itariki 18 Ukuboza 2023, ariko cyageze mu Rwanda Abepisikopi baho bagitera ishoti, bakora inama, irangira biyemeje kuvuguruza icyemezo cya Papa, bavuga ko batazigera baha umugisha ababana bahuje ibitsina kuko kwaba ari ukwica umuco ndetse n’amategeko y’Imana.
Iri ni itangazo ryahawe abapadiri, abiyeguriye Imana n’Abakristo bose muri iki Cyumweru gitangira ku itariki 18 kugera ku itariki 24 Ukuboza, ko badakwiriye kumva ko Kiliziya Gatorika yo mu Rwanda izigera ihindura inyigisho za Kiliziya zo guha umugisha umugabo n’umugore bagiye gushyingiranwa gikristu, ngo ibivange no guha umugisha ababana bahuje ibitsina.
Iri tangazo kandi rivuga ko batagomba kwitiranya guha umugisha umugabo n’umugore basanzwe babana n’isakaramentu ry’ishyingirwa. (Aha ni muri cya gihe basezeranya abo bita abagarukiramana, bagasezerana kandi wenda bafite n’abuzukuru.). Ibyo Abepisikopi bo mu Rwanda bakoze binyuranyije n’ibyo abandi bepisikopi bo mu bindi bihugu bari gukora.
Inama y’Abepisikopi Gatolika mu Rwanda yavuze ko rwakuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.
Iryo tangazo rigira riti “Twebwe Abepiskopi banyu tubandikiye iri tangazo tugamije gukuraho urujijo no kubahumuriza nyuma y’uko urwo rwandiko rukuruye impaka nyinshi n’impungenge ku mugisha wahabwa umugabo n’umugore babana ku buryo butemewe na Kiliziya n’uwahabwa ababana bahuje igitsina.”
Riti: “Umugisha ni ukwiyambaza Imana no kuyisaba inema yayo dusabira umuntu cyangwa ikintu. Umugisha ugamije gutagatifuza, gukiza no gufasha umuntu guhinduka. Guha umugisha umugabo n’umugore babana mu buryo butemewe na Kiliziya ntabwo bigomba kwitiranywa n’isakaramentu ryo gushyingirwa. Kubana kw’abantu bahuje igitsina bihabanye rwose n’amategeko y’Imana n’umuco wacu.”
Inkuru ducyesha The New York Times, ubu abahuje ibitsina biteguye guhabwa umugisha ku bwinshi. Aba mbere bamaze kuwuhabwa. Ku wa Kabiri ku itariki 19 Ukuboza, abagabo babiri Jason Steidl Jack na Damian Steidl Jack, i Manhattan, bahagaze imbere ya Padiri Nyiricyubahiro James Martin, abaha umugisha ngo babane mu mahoro kandi bafite umugisha w’Imana.
Abandi bo bategereje ko umunsi mukuru wa Noheri ugera ubundi bagahabwa umugisha wabo, cyane ko Papa yavuze ko ntawuhejwe ku migisha Imana itanga kandi ko buri wese agomba guhabwa uburenganzira muri Kiliziya.
Gusa ku rundi ruhande, ntawakwemeza ko Kiliziya izakomeza gucikamo ibice, Abepisikopi bamwe bakemera, abandi bakanga gushyigikira icyemezo cy’umuyobozi wabo ku rwego rw’Isi Papa Francis, ahubwo azakomeza gushyiramo imbaraga Kiliziya Gaturika ku isi hose ihurize ku mwanzuro umwe.
Icyemezo cyo guha umugisha abatinganyi cyatangiye kumenyekana cyane ku wa Mbere ku itariki 18 Ukuboza 2023, ariko cyageze mu Rwanda Abepisikopi baho bagitera ishoti