Korali Hoziyana ni itsinda ry’abaririmbyi ribarizwa mu itorero rya ADEPR Nyarugenge ariko rigakora umurimo w’Imana mu bice bitandukanye mu gihugu. Ni imwe mu makorali yamenyekanye kandi yabayeho kuva kera muri iki gihugu cyacu.
Hoziyana choir imaze imyaka irenga 55 ikorera umurimo w’Imana binyuze mu ndirimbo mu itorero rya ADEPR Nyarugenge. Kuri ubu yongeye kuzirikana abakunzi bayo ibaha igihangano bise "Nzahimbaza Uwiteka".
Ni indirimbo yasamiwe hejuru dore ko ari yo ndirimbo ya mbere bashyize hanze muri uyu mwaka wa 2024, ikaba yagiye hanze ku wa 5 Gashyantare 2024.
Aba baririmbyi baherukaga gushyira hanze indirimbo isoza umwaka wa 2023 ku wa 31 Ukuboza 2023 ariyo "Ushimwe Mana", nayo ikaba yaraje ikurikira indirimbo ya Noheli yiswe "Emmanuel" yagiye hanze 24 Ukuboza 2024.
Korali Hoziana ifite amateka akomeye ahera mu mwaka wa 1967, muri uyu mwaka ni bwo Rev. Kayihura Jacob yavuye mu Ntara y’Iburengerazuba, ahitwaga Gisenyi, Imana imwohereje kuvuga ubutumwa mu Mujyi wa Kigali, agira icyicaro i Gasave ku Gisozi, birangira hanavukiye korali.
Nyuma y’umwaka umwe mu 1968, uyu mukozi w’Imana yaje gutangiza itsinda ry’abaririmbyi bagera kuri batanu barimo umufasha we, abakobwa be babiri n’umuvugabutumwa witwaga Mbuzukongira Gaspard nyuma waje kuba Pasiteri.
Korali yakomeje kwaguka ikorera aha i Gasave, bigeze mu 1978 ikurwamo ebyiri, abari batuye mu gice cya Nyakabanda na Gikondo boherezwa i Nyarugenge, abandi basigara i Gasave mu Murenge wa Gisozi,
Abasigaye i Gasave ni bwo baje kwitwa Korali Gasave, naho abagiye i Nyarugenge mu 1978 nibo baje kwitwa Korali ya Kigali, mu mwaka wa 1980 bahindura izina bitwa Korali Hoziyana.
Mu 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe Abatutsi, abaririmbyi banyuranye b’iyi korali bayiburiyemo ubuzima, ariko ikomeza kwaguka.
lyi korali iherutse gukora igitaramo ku wa 10-11 Kamena 2023 cyabereye aho isanzwe iteranira kuri ADEPR Nyarugenge kitwaga "Tugumane Live Concert".
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA HOZIYANA CHOIR