Meddy na Adrien Misigaro, abahanzi babiri b’abanyarwanda bazwi cyane mu Gihugu no hanze yacyo, bamaze gutunganya amajwi y’indirimbo yabo nshya igiye gusohoka muri izi mpera n’Umwaka hatagize igihinduka.
Nk’ibisanzwe, ni indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana kuko yaba Meddy cyangwa Adrien Misigaro, bose ni zo baririmba,cyane cyane Adrien Misigaro wahereye kera kuko Meddy we yahinduye icyerekezo nyuma, avuye mu ndirimbo z’Isi nubwo yanyuzagamo akaririmba izo kuramya no guhimbaza Imana.
Ni indirimbo itegerejwe n’abantu hafi ya bose mu bakunda umuziki, kuko abantu bakundaga Meddy akiririmba iz’Isi na n’ubu baracyamukunda, ukongeraho n’abandi bakunzi be bakunda izi ndirimbo yiyeguriye gukora.
Adrien Misigaro we asanzwe akunzwe cyane ariko wavuga ko ari ku ruhande rumwe rw’abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana.
Meddy ni we muhanzi mu Rwanda wabashije kurenza miliyoni y’abamukurikira kuri channel ya YouTube, ibi bikaba bigaragaza uburyo akunzwe ku rwego rwo hejuru, bivuze ko indirimbo izaba hagati ye na Adrien Misigaro izagera kure hashoboka.
Iyi izaba ari indirimbo ya kabiri aba bahanzi bakoranye kuko iya mbere yitwa Ntacyo Nzaba ari yo bahereyeho. Ni indirimbo yagize umusaruro ukomeye cyane ku mpande zombi, kuko yatumye izina ryabo rizamuka cyane cyane Adrien Misigaro. Ni ubwa mbere indirimbo arimo yari igeze ku rwego nka ruriya.
Iyi ndirimbo ya kabiri iri kunonosorwa ari byo bita gukorerwa mastering, nyuma yo gutunganywa na Producer umaze igihe kitari gito mu mwuga, Producer Lick Lick.
Si amajwi gusa bakoze kuko n’amashusho yayo amwe n’amwe yamaze gufatwa kandi amakuru ahari ni uko n’asigaye akomeje gufatirwa mu bice bitandukanye bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Biteganyijwe ko izasohoka mu Cyumweru gitaha, icyumweru kizatangira ku itariki 18 Ukuboza 2023.
Ibinyamakuru bitandukanye byatangiye kuvuga kuri iyi ndirimbo itaramenyekana ku izina ryayo. Icyo bari kubasha kumenya ni uko ihari kandi iri gukorwaho, ndetse ko izanasohoka vuba.
Bongeye gukorana indirimbo