Kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 23 Ukuboza 2023, ubukwe bwa Mugisha Benjamin (The Ben, izina ry’ubuhanzi) na Uwicyeza Pamela bwabereye muri Kigali Convention Centre, abantu bateganyaga ko Meddy, inshuti ya The Ben kuva mu bwana arabutaha.
Hagati mu kwezi k’Ukuboza, umunyamakuru wo ku mbuga nkoranyambaga Kasuku yatangaje ko Meddy yigira inshuti ya The Ben kandi atazamutahira ubukwe. Ibi ntibyavuzweho rumwe na benshi kuko bamufashe nk’umunyabinyoma.
Umunyamakuru wo kuri Kigali Hot News yagaragaje ukuntu Meddy atabura mu bukwe bwe, ashingiye ku bucuti bafitanye bwahereye kera. Yavuze ko The Ben yatashye ubwa Meddy kandi akamuririmbira, ibisa n’ibyari byitezwe kuri Meddy cyane ko uyu munyamakuru yumvaga ko ‘My Vow’ ya Meddy iri mu zo azabaririmbira.
Yagarutse ku bucuti bwabo bwa kera aho bakundaga Imana, kandi bigakomeza bakajya banyuzamo indirimbo zo kuyisingiza. Meddy yakoze iyitwa ‘Holy Spirit,’ akorana na Adrien Misigaro iyitwa ‘Ntacyo Nzaba’ n’iyo aherutse gushyira hanze mu ntangiriro za Mutarama uyu mwaka yise ‘Grateful.’
The Ben na we afite iyo yakoranye na Tom Close yitwa ‘Thank You’ akagira n’iyo yise ‘Ndaje’ yakoze wenyine, indirimbo akunda kurusha izindi zose zibaho nk’uko The Ben abivuga.
Si ibi gusa kuko Meddy nyuma y’ubukwe yiyemeje kuzaririmbira Imana gusa, kandi na The Ben ubwo yari mu rusengero yatangaje ko agiye gukorera Imana, ibyatumye benshi batekereza ko agiye gukora izihimbaza Imana gusa akareka iz’Isi. Ibi byose byashingirwagaho bumvikanisha ko Meddy azabutaha.
Ibinyuranye n’ibyo, Meddy yatangaje yisegura ku mpamvu atabashije kuboneka. Ni nyuma y’ifoto yari yakomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga ivuga ko Meddy n’umugore we Mimi bari mu Rwanda, ariko yayivuguruje mu mashusho we ubwe yohereje, avuga ko atabashije kuboneka kubera impamvu z’umuryango n’akazi.
Ku rundi ruhande, nubwo Meddy n’umuryango we batatashye ubu bukwe, Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yari umwe mu bari mu birori by’ubukwe bwabo. Ni umugisha ukomeye mu muryango wa The Ben na Pamella gutahirwa ubukwe n’uyu munyacyubahiro.
The Ben na Uwicyeza Pamela bafashe ifoto y’urwibutso bari kumwe n’uyu munyabigwi muri politike n’amateka y’u Rwanda Gen (Rtd) James Kabarebe.
Hari hashize imyaka ine aba bombi, The Ben na Pamela bari mu munyenga w’urukundo kuva mu mwaka wa 2019, ubwo bahuraga Uwicyeza Pamela yitabiriye amarushanwa ya Miss Rwanda, kugera mu wa 2023 aho basezeraniye imbere y’Imana kubana akaramata.
Ubukwe bwabo bwagenze neza nk’uko bigaragara mu mashusho, ukaba wabihuza n’igihe kingana n’iminsi irindwi The Ben yamaze ari mu masengesho yo kwiyiriza ubusa asengera ubu bukwe. Mu gusaba no gukwa, ho byari ku rundi rwego kuko The Ben yatanze itegeko ko nta inzoga ahashaka, icyo gihe abageni bakaba barasusurukijwe na Israel Mbonyi.
Nubwo Meddy atabonetse yashimiye The Ben na Pamella barushinze
Meddy ubu ahugiye cyane mu gukora umuziki wa Gospel, hategerejwe indrimbo ya kabiri yakoranye na Adrien Misigaro
The Ben na Pamella basezeraniye muri Eglise Vivante