× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Meddy yashimiye Zion Temple ya Apôtre Gitwaza nk’isoko y’urugendo rwe rwa Gospel

Category: Artists  »  5 months ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Meddy yashimiye Zion Temple ya Apôtre Gitwaza nk'isoko y'urugendo rwe rwa Gospel

Ku wa 6 Nyakanga 2025, Umuhanzi Ngabo Médard Jobert, wamamaye nka Meddy, yagaragaje ko urugendo rwe rushya mu muziki wa Gospel rwafashe ishingiro kera akiri umwana, ubwo yakuriraga mu rusengero rwa Zion Temple Celebration Center, ruyobowe na Apôtre Dr. Paul Gitwaza.

Ibi Meddy yabitangaje mu gitaramo cy’amasengesho cya USRCA Prayer Breakfast, cyabereye i Dallas, muri Leta ya Texas, cyasozaga ibikorwa bya Rwanda Convention USA byahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Zion Temple nk’iriba ry’umwuka ryamutoje gukunda Imana

Mu ijambo ryuje ikinyabupfura, Meddy yavuze ko yahisemo inzira yo kuririmba indirimbo zo kuramya Imana atari uko yagize ibibazo mu buzima, ahubwo ari icyemezo cyatangiye gukura muri we akiri muto. Yagize ati:

"Nakuriye muri Zion Temple. Buri kimwe cyose cyahinduye ubuzima bwanjye cyatangiriye aho. Muntu w’Imana [Apôtre Gitwaza], warakoze cyane. Mushumba, uri umwe mu bantu bagize uruhare rukomeye mu buzima bwanjye.”

Meddy yagarutse ku ndirimbo yise ‘Ungirire Ubuntu’ yanditse akiri mu mashuri yisumbuye, ayifata nk’inkingi ihamya y’uko yakuranye umutima wo kuramya Imana n’ubwo nyuma yaje gukora umuziki usanzwe.

“Nari nzi ko iyo ndirimbo izarangirira aho, ariko none dore nsigaye nyiririmba imbere y’imbaga y’abantu batabarika. Imana yaratugiriye ubuntu, iduha abayobozi beza n’abakozi bayo batubereye urugero.”

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi bakomeye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana.

Mu ndirimbo yaririmbye harimo izimaze kwamamara nka Ntacyo Nzaba, Holy Spirit, Arampagije Yesu, Niyo Ndirimbo (yahuriyemo na Adrien Misigaro), Uri Imana Mana, Sinzava Aho Uri, n’izindi nshya ziherekejwe n’ubutumwa bukomeye bwa Gikristo.

Yaririmbye afite n’itsinda rimufasha mu muziki, ndetse abitabiriye igitaramo bagaragaraga mu mwuka w’amasengesho – bamwe barize, abandi barapfukama, abandi batumbiriye hejuru barambuye ibiganza, bahuriza hamwe mu guhimbaza Imana.

Ubutumwa bwa Meddy

Meddy yashimiye Imana kuba yaramuhaye urubuga rwo guhamya Kristo mu ruhame, avuga ko iyi ntambwe nshya ari inzira nshingiye ku buzima bwo guhamagarirwa umurimo w’Imana. Ati: “Ibi ni ibihe bidasanzwe ku buzima bwanjye. Nditeguye gukomeza kwamamaza izina rya Yesu binyuze mu muziki.”

Yanahamagariye abari aho kwifatanya na we mu kuririmba, abwira abazi indirimbo ze gutinyuka bakamufasha.

Urugendo rukomeje

Nyuma y’iki gitaramo, Meddy aritegura gusubukura uruhererekane rw’ibitaramo bizabera muri Canada. Biteganyijwe ko bizaba urubuga rwo kwegera abakunzi be no gukomeza ubutumwa bwo gutanga ihumure n’icyizere biciye mu bihangano bye bya Gospel.

Kuva Meddy yahitamo kuva mu muziki usanzwe akinjira mu murimo w’Imana, amagambo y’indirimbo ze, uburyo aziririmbamo n’ubuzima atanga nk’umuhamya bikomeje kugaragaza impinduka nziza, zimugaragaza nk’umwe mu bahanzi nyarwanda bafite icyerekezo cyo gukoresha impano zabo mu kugarura imitima kuri Kristo.

Igitaramo cya USRCA Prayer Breakfast cyamubereye urubuga rwo kugaragaza intangiriro y’inzira yihariye yo gukorera Imana. Zion Temple yamubereye isoko, Gitwaza amubera umuyobozi wa mbere mu rugendo rw’umwuka, none ubu arimo gusarura imbuto z’urwo rugendo nk’umuramyi w’isi yose.

Iki gitaramo cyitabiriwe n’abantu benshi barimo n’abayobozi bakomeye nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe, na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana

Iki gitaramo kandi cyitabiriwe na Gitwaza uyoboye Zion Temple

Meddy yahishuye ko Zion Temple yamubereye inzira y’agakiza

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.