John Ikechukwu Okafor wamenyekanye nka Mr. Ibu mu ruganda rutunganya amafirime ruzwi ku izina rya Nollywood muri Nijeriya, mbere yo gupfa yabanje gusabira umuhanzi Rudeboy umugisha no kuzabona Ijuru.
Ku itariki ya 2 Werurwe 2024 ku wa Gatandatu, ni bwo inkuru y’inshamugongo yamenyekanye ko uyu mugabo wari icyamamare muri Nijeriya yapfuye nyuma y’igihe kitari gito arembejwe n’uburwayi. Amakuru atangazwa n’ibinyamakuru byo mu gihugu ke avuga ko apfuye amaze amezi arenga atanu arwaye.
Ubu burwayi bwe bwari ubwo kuvura kw’amaraso, bigatuma adatemba neza nk’ibisanzwe mu mubiri, ibyatumye acibwa ukaguru kubera ko amaraso atakageragamo neza. Ibi byabaye mu mpera z’umwaka ushize nyuma yo kubagwa inshuro zigera kuri zirindwi abagwa ariko ntibigire icyo bitanga.
Mbere yo gupfira mu bitaro bya Evercare Hospital biherereye i Lagos muri Nijeriya, yabanje gusabira umugisha uturuka ku Mana hamwe n’Ijuru umuhanzi wo mu itsinda rya P-Square usigaye ukora umuziki ku giti ke, wamamaye nka Rudeboy mu ndirimbo zitandukanye.
Ibi byatangajwe na Rudeboy avuga ko yababajwe bikomeye cyane n’urupfu rw’uyu mugabo w’icyamamare cyane muri sinema yo muri Nijeriya wapfuye azize uburwayi, agapfa akiri muto cyane ku myaka 62 gusa y’amavuko.
Uyu mugabo yapfuye asize abana batatu yabyaranye n’umugore we yakundaga cyane Stella Maris Okafor, nk’uko tubikesha ikinyamakuru iHarare News. Abo bana ni Emmanuel mandela Okafor, Chelsea Okafor, na Jay Jay Okafor.
Umuhanzi Rudeboy yavuze ko ababaye bidasanzwe kandi ko urupfu rw’uyu mugabo atazarwibagirwa, cyane ko mbere yuko apfa yari yabanje kumusabira umugisha. Ibi byamenyekanye nyuma yo kugaragaza amashusho ya Mr. Ibu kuri uyu wa Mbere tariki ya 4 Werurwe 2024, ubwo yamusabiraga kuzabona Ijuru.
Ni post Rudeboy yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Mr. Ibu aba avuga ko we na Rudeboy cyangwa Paul Okoye (amazina ye nyakuri) bazabona Ijuru. Ugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga ati: “Rude Boy, sinzi aho nabihera, ariko byose biba mu gihe Imana yagennye. Ahari, igihe cyange cyageze. Uzangaye nutabona Ijuru… ndahamya ko icyo gihe tuzaba turi kumwe.”
Mr. Ibu yasabiye Ijuru umuhanzi Rudeboy mbere yo gushiramo umwuka
Mu bitaro, mbere y’uko apfa. Urupfu rwe rwababaje Rudeboy