Ijambo kwirata abantu barisobanura mu buryo bwinshi. Icyo bahurizaho ni uko kwirata biva ku kurata, kurata bikaba ari ukugaragaza agaciro k’ikintu runaka cyangwa ugakabiriza agaciro kacyo, ugamije kubahwa n’abo ukigaragariza cyangwa se kubereka ko ubarenzeho.
Kwirata uba urata wowe ubwawe, wivugaho ubwiza cyangwa impamvu abandi bakwiriye kukubaha. Iyo ufite ikintu urata na we uba wirata bityo bikaba kukiratana. None se kwirata ni icyaha ? Bibiliya na yo ivuga kuri uyu muco cyangwa imyitwarire yo kwirata ariko Bibiliya Yera ikoresha ijambo ‘ubwibone’.
Ubwibone cyangwa kwirata byose ni kimwe, cyane ko amagambo menshi ahuza igisobanuro. Nk’uko ibisobanura, abantu barata ibintu byinshi. Izi ni ingero:
1 Yohana 2:16_ “kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.” Muri uyu murongo havugwamo kurata ibyo umuntu atunze ari byo byiswe iby’ubugingo.
Yeremiya 9:22_ ‘Uwiteka avuga atya ati “Umunyabwenge ye kwīrāta ubwenge bwe, n’intwari ye kwīrāta ubutwari bwayo, umutunzi ye kwīrāta ubutunzi bwe,’”
Muri uyu murongo wo bavuga ku bwenge, ku butunzi no ku bikorwa by’uburwari yakoze.
Yakobo 4:16_ “Ariko dore mwiratana ibyo mudashobora kwigezaho, bene iyo myirato yose ni mibi.” Uyu wo usoza uvuga ko kwirata mu buryo ubwo ari bwo ari bibi.
None, ni iki wakwiratana niba kwiratana ibyo utunze, ubwiza, imbaraga n’ibindi ari ibintu bituruka ku Mubi ? Yeremiya 9:23_ “ahubwo uwīrāta yīrāte ibi yuko asobanukiwe, akamenya yuko ari jye Uwiteka ugirira imbabazi no kutabera no gukiranuka mu isi, kuko ibyo ari byo nishimira. Ni ko Uwiteka avuga.”
Hari ibindi umuntu yakwirata? Bibiliya ivuga ko umubiri ari ubusa. Ibyo wiratana bishobora kurangira cyangwa se wowe ubwawe ugapfa ukabura ubuzima. Kuri urwo ruhande, Bibiliya ivuga ko ugomba kwiratana ibyiringiro byo kuzabaho iteka_ Abefeso 2:9- 10.
Kugira ngo ubashe kwirata neza, hera uyu munsi wige ijambo ry’Imana, ukore ibyo ishima. Gusa kwirata ko uzi Imana ugakabya na byo byaba icyaha. Mu buhe buryo?
2 Abakorinto 12:6_ “Kandi nashaka kwirata sinaba umupfu, kuko navuga ukuri. Ariko ndarorereye kugira ngo hatagira untekereza ibiruta ibyo andebana cyangwa ibyo anyumvana.”