× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Cynthia ugarukanye toni y’amashimwe yavuze imbarutso y’indirimbo "Ajya Arema Inzira" yanditswe na Niyo Bosco

Category: Artists  »  1 week ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Cynthia ugarukanye toni y'amashimwe yavuze imbarutso y'indirimbo "Ajya Arema Inzira" yanditswe na Niyo Bosco

Hari hashize iminsi abakunzi b’umuramyi Umulisa Cynthia bibaza aho aherereye. Kuri ubu uyu muramyi yabahaye igisubizo mu ndirimbo nshya yise "Ajya arema inzira" yanditswe na Niyo Bosco.

Kuri ubu abakunzi ba Gospel bongeye kunyeganyeza intebe y’amashimwe nyuma y’uko Umulisa Cynthia agarukanye indirimbo "Ajya arema inzira" iri mu ndimi eshatu: Ikinyarwanda, Igiswahili ndetse n’Icyongereza.

Muri iyi ndirimbo Cynthia agira ati: "Amajwi yandi najye hasi wivugire nkwiyumvire, inkuru zose zikwerekeyeho Yesu we ziryoshye kuzumva. Jesus is a winner azahora atsinda iyo ngiye gutinya nibuka ko ankunda uwavuye mu mva nyuma y’iminsi mikeya uwo niwe nizera Devil is a looser."

Mu kiganiro na Paradise, Umulisa Cynthia yavuze ko amaze iminsi atekereza ku mashimwe abyibushye Imana imuremera ayiburira ubusobanuro. Ati: "Muri iyi minsi nafashe umwanya uhagije wo gutekereza ku mirimo Imana ijya inkorera numva nyiburiye ubusobanuro.

Hari umunsi nari ndyamye ari ku manywa ndabyibuka, ntekereza ku mirimo Imana yagiye inkorera mu bihe bitandukanye ndavuga nti ’waaoo!! Uwiteka we amaboko yawe ni magari, ibyo unkorera birandenga’".

Avuga ko uwo munsi yari wenyine mu rugo abandi bagiye muri gahunda zitandukanye. Yibutse uburyo yagiye abona uburinzi bw’Uwiteka mu gihe yabonaga nta yindi nzira isigaye imbere ye.

Yahakuye ijambo rivuga ngo "Wagira ngo ku Mana ndi ikinege kuko iyo bitaba ibyo simba nkiriho, ariko kuko Imana imfiteho umugambi muremure ndacyariho, ijuru riracyamfitiye icyizere kandi nkurikije ibyo Imana inkorera nzi neza ntashidikanya ko nzicarana na Kristo ku ngoma ye."

Mu muryi havuyemo ibiryoshye, mu mashimwe hashibutsemo indirimbo.

Nyuma yo kwibuka iyo mirimo y’Uwiteka ni bwo yatekereje ati: "nyuma y’Iminsi myinshi ntavuga imirimo y’Imana, ndabona igihe cyo kuvuga ari iki ngiki".

Yahise atekereza umuntu wamufasha gushyira ibirungo mu ishimwe ryuzuye umutima we ni bwo yahise atekereza Niyo Bosco, umwanditsi rurangiranwa wanditse indirimbo "Yebo" ya Vestine na Dorcas ndetse ni we wanditse "Uri Yo" ya Alicia na Germaine.

Cynthia Umulisa ati: "Naganiriye na Niyo Bosco. Namubwiye gato ku buhamya bwanjye nk’umwanditsi w’umuhanga akuramo indirimbo ihebuje". Natangajwe n’ubuhanga bwe! Wagira ngo areba mu mutima! Kuko ibyo yanditse neza neza ni ubuhamya bwanjye kandi sinigeze mubwira akantu ku kandi."

Yijeje abakunzi be ko agarukanye umurindi!

Uyu muramyi yavuze ko iki ari cyo gihe nyacyo cyo guhoza amarira abakunzi be. Yagize ati: "Mu gihe nari maze ntasohora indirimbo nakiraga ubutumwa bumbaza impamvu ntaheruka kurekura indirimbo".

Gusa abakunzi banjye bahumure, nyuma yo gusoza amashuli yisumbuye ubu narakuze kandi ndimo gutekereza nk’abantu bakuru, ku bw’ibyo mfite umukumbi w’indirimbo (aseka cyane) mwitege indirimbo nyinshi kandi zifite amavuta ahubwo mugure ekuteri nyinshi kuko ubu ibyiza byanjye byose ngiye kubibasangiza.

Cynthia Umulisa ni umwe mu baramyi bafite amavuta y’igikundiro n’ubwiza bw’Imana. Ku myaka mikeya cyane ni bwo yiyumvisemo umuhamagaro wo kuririmba aza no kwiyandikisha mu marushanwa atandukanye yo kuririmba kandi agatsinda.

Kuri ubu Cynthia Umulisa yarahisemo gukora umuyoboro mushya (Channel nshya) nyuma y’uko uwo yakoreshaga waje gutwarwa mu buryo bw’amayobera.

Umulisa Cynthia wamenyekanye mu ndirimbo "Ni Yesu" ni umukristo usengera mu itorero rya Revival Followship akaba yarabatijwe mu mazi menshi tariki ya 25/09/2019. Se umubyara ni Pasiteri ndetse ni we Mushumba Mukuru wa Revival Followship.

Umulisa Cynthia agarukanye inyama z’amaroti mu buryo bw’Umwuka. Mwicare twumve ubutumwa bwiza.

Buri munsi ugira nyirawo, twicare twumve indirimbo nshya ya Cynthia Umulisa

Hari umunsi uzabyuka usange byemeye. Cynthia ati: "Imana ica inzira narabibonye."

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AJYA AREMA INZIRA" YA CYNTHIA UMULISA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.