Umwalimu w’urukundo, Ngarambe François-Xavier, wamamaye mu ndirimbo "Umwana ni umutware", yageneye ubutumwa Abali n’Abategarugori bose ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore.
Mu butumwa yanyujuje kuri Facebook ku Munsi Mpuzamahanga w’Abagore, Ngarambe François-Xavier, yanditse ati "Uyu Munsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori, mfashe ijambo mu izina ry’abaNgarambe, kugira ngo nifurize umunsi mwiza abari n’abategarugori bose.
Mufite agaciro mu maso y’Imana n’ayacu. Muri abo gukundwa no kubahwa! By’umwihariko, umutima wacu tuwerekeje ku mugore umbereye umugore, ubereye abandi umubyeyi, akaba na mushiki wacu twese, kuko dusangiye Umubyeyi, Imana Data.
Mugore mwiza, Mubyeyi mwiza, turagushimira urukundo utugaragariza umunsi ku wundi, ubutarambwirwa. Umenya kwita kuri buri wese, mu mwihariko we. Aho uri, hahora hasusurutse, tukishimira kugukikiza. Uri impano twahawe na Rurema. Nezerwa hagati y’abagabo Imana yagushyize iruhande ngo bagukikize, bakugaragire.
Twiyemeje kugufata neza kugira ngo ntuhungabane; niturangara kandi, tubaye tugusabye imbabazi, uzace inkoni izamba, ntutume tukuva mu mutima, wowe Mutima w’urugo. Turagukunda. Imana yakuduhaye ikomeze iguhunde ubwiza bwayo buranga ububyeyi bwayo".
Ngarambe hamwe n’umuryango we uzwi nk’AbaNgarambe