Kimwe mu byiza byaranze uyu mwaka wa 2023 harimo kugaruka mu muziki kwa zimwe mu mpano zakunzwe bikomeye nyuma zikaza kuzimira. Ku ruhembe rw’imbere tukaba twahasanga Musabe Dieudonné wamamaye mu ndirimbo "Network".
Ntibikiri ibyifuzo ku bakunzi ba Musabe Dieudonné ahubwo yamaze kugaruka mu muziki akaba atagarutse imbokoboko dore ko yazanye indirimbo nziza yitwa "Naranyuzwe".
Musabe Dieudonné ni umuririmbyi w’indirimbo zihimbaza Imana akaba yarafashe micro bwa mbere mu mwaka wa 2009 cyimwe n’andi mazina nka Dominic Ashimwe. Avuga ko icyo gihe gukorera Imana ku bahanzi bitari byoshye kuko amikoro yari ikibazo.
Nyuma yo gusohora indirimbo zirimo "Network" nyuma akaza kuzimira, umunyamakuru wa Paradise yamubajije aho yari yaragiye, asubiza agira ati: "Sinavuga ko hariaho nari naragiye, gusa nkurikije n’ibyo ndi kubona ndeste n’urukundo rw’abantu banyeretse, ndabona iki cyari igihe cyiza cyo kugaruka".
Yongeyeho ati: "Gusa, nagiye ngira inshingano nyinshi zambuzaga kubona umwanya wo kwihugura mu muziki ndetse no kugaragara mu bikorwa bitandukanye bya muzika".
Ubwo yabazwaga ku ndirimbo nshya agarukanye yise "Naranyuzwe",yagize ati: "Indirimbo "Naranyuzwe" ikubiyemo amashimwe ntura Imana kuko itigeze indeka n’igihe byari bigoye yakomeje kumba hafi kandi inyereka ko naremewe gukora umurimo wayo".
Yunzemo ati: "Yarandinze n’aho bitari bikwiye. Nararwaye umwaka wose irankiza, yagiye impa imibereho aho byari bigoye, yatumye mba mu buzima bugoye ariko ndabishobora ku bw’imbaraga zayo n’uburinzi".
Ikindi yise ikiruta ibindi yavuze ko Imana yamurinze urushako rubi. Aha yashakaga kubihuza n’uburyo mu minsi yashize yatereye ivi umukobwa w’ikimero mu birori byo gusoza kaminuza bizwi nka Graduation abantu bagategereza ubukwe bagaheba.
Kuri iyi ngingo yatangarije Paradise.rw ko nyuma yo gutera ivi ndetse umukobwa akemera ko bazabana akaramata, yaje kwisanga mu bihe by’umwijima n’urungabangabo dore ko yaje gusanga we n’umukunzi we bari mu nzira ebyiri zitandukanye mu buryo bw’imyizerere.
Yasobanuye ko umukobwa atari ashyigikiye uyu mushinga we wo kubwiriza ubutumwa bwiza binyuze mu ndirimbo, akaba ari nayo ntandaro y’iyi ndirimbo ye nshya "Naranyuzwe" aka wa wundi wagize ati: "Nikubise mu cyiniko, mvumbukana icyivugo".
Mu butumwa bwashyizwe ahagaragara nyuma yo gusohora iyi ndirimbo, benshi mu bakunzi be bagaragaje amarangamutima n’ibyishimo bavuga ko aziye igihe.
Amakuru dukesha nyir’ubwite, abo biganye muri Kaminuza batanze ibitekerezo muri Groupe babanamo bagaragaza ko iyi ndirimbo nshya ari bo yahimbiwe mu gihe hari n’abayipostinze bayiherekesha ubutumwa bugaragaza ko bishimye cyane.
Gusa hari n’abandi bakomeje kwibaza niba nyuma yo kwatsa amakara atazongera akazimira bakamubura. Yabashubije ati: "Nabwira abakunzi banjye ngo bahumure rwose kuko mu guceceka kwanjye Imana ntiyantaye ahubwo yaranyigishije kandi impa andi mahirwe yo kuyubahisha no kuyamamaza rero mbikoze naba nanjye nihemukiye".
Yifashishije indirimbo y’umuramyi Serge Iyamuremye agira ati: "Ibimvamo biramvura, ubu namaze kubona intsinzi y’ibyandushyaga". Yongeyeho ko kuri ubu afite abantu barimo gukorana kandi bakaba bahuje impumeko akaba agaragaza ko ari cyo kintu yari yarabuze.
Yunzemo ati: "Ahubwo abakunzi banjye bitege ibidasanzwe byiza ngiye kubasangiza". Dieudonné yavuze ko agarutse mu isura nshya, yongeraho ko kuri ubu amaze gukura atakiri umwana.
Ubwo yabazwaga ibintu byamushimishije muri uyu mwaka wa 2023, Musabe Dieudonne yagize ati: "Ikintu gishimishije si ukugaruka mu muziki, ahubwo ni uko nkoze indirimbo mu gihe gikwiriye kandi nanjye nkaba narayigiriyeho umugisha kuko iyo ntagaruka sinzi aho mba ndi ubu kuko satani yari anyaze birangiye".
Yunzemo ati: "Ariko ubu nanjye icyo nakwizeza abakunzi ba gospel, ni 2024 bazumva icyanga gishya mu ndirimbo zo kuramya Imana kuko ni igihe cyanjye gisohoye, kuko ingabo zindi inyuma ntizibarika".
Yanabashimiye ati: "Barakoze kongera kunyakira, kandi bareke tunezererwe mu mwami kuko igihe tubaho ni gito kuko tutakizi. Byanashoboka ko bamwe muri twe turi mu minsi ya nyuma ariko gukoresha ako gahe gato neza ni cyo nabifuriza. Rero biroroshye ni ukwegera Imana gusa kandi impano nahawe ni iyo gufasha abantu kwegera Imana".
Musabe yagejeje indirimbo ye ku mbuga zikomeye ku Isi zicuruza umuziki
Musabe yateguje ibikorwa bikomeye mu mwaka wa 2024
RYOHERWA N’INDIRIMBO "NARANYUZWE" YA MUSABE DIEUDONNE