Umukunzi w’umuziki wa Gospel wakunze indirimbo "Umucunguzi", arifuza ko Serge Iyamuremye ukomeje kuba inyenyeri muri Amerika yaririmbana na Miss Dusa nk’itsinda ry’abaramyi babiri (Serge-Miss Dusa). Ese birashoboka?.
Nyuma y’uko Serge Iyamuremye na Miss Dusa bakoranye indirimbo "Umucunguzi", umwe mu bakunzi babo yifuje ko baririmbana nk’itsinda".
Hashize ibyumweru 4 umuramyi Serge Iyamuremye wamamaye mu ndirimbo "Yesu agarutse" ahuje imbaraga na Miss Dusa uzwi mu ndirimbo" Sela" yahuriyemo na Adrien Misigaro.
Mu ndirimbo "Umucunguzi", aba bombi bagira bati: "Hozana ni Umucunguzi yazanywe no gucungura abari mu isi bose".
Bakomeza bagira bati: "Yazanywe no kubabarira icyaha n’igisa nacyo, nta rubanza ku mwizera wese, Hozana ni Umucunguzi."
Ni indirimbo yasamiwe mu kirere n’abarimo Gentil Misigaro.
Mu babimburiye abandi mu kugaragaza uburyohe n’urwunyunyu ruri muri iyi ndirimbo, ku ikubutiro hari Gentil Misigaro akaba musaza wa Miss Dusa. Yagize ati: "This is the Powerful fam". Mu kumusubiza, Serge yagize ati: "Thank you Man of God".
Uwitwa Steven nawe yakunze bikomeye iyi ndirimbo. Yagize ati: "Nta buzima bwiza buri kuri iyi si buruta kubaho ukijijwe pe, amahoro, umunezero, akanyamuneza, urukundo, ibyishimo ni byo bihora ku mutima w’uwakijijwe. Hozana Amen, gukizwa ntako bisa".
Umutoni we ati: "Nkunze ukuntu muririmba mutuje umuntu agakurikira ijambo ku rindi muhabwe umugisha turabakunda, Uwiteka akomeze abasige kugira ngo ubutumwa bwiza busakare."
Sinzi impamvu mbona mwakora Couple nziza! Nathalie Irakoze.
Uwitwa Nathalie Irakoze we kuri we kuba aba bakoranye indirimbo nziza yabonye bidahagije abaturaho kuririmbana nk’itsinda ry’abahanzi babiri. Ati: "Sinzi impamvu ndikubona mwakora couple nziza, mukoreye Imana muri kumwe byaba ari byiza (Aha yashakaga kuvuga baramutse baririmbanye nk’itsinda).
Kuririmba nka couple yavugaga si ukuririmbana nk’umugore n’umugabo kuko kuririmbana atari cyo bivuze ahubwo yavugaga guhuza imbaraga. Ikindi Serge Iyamuremye ni umugabo wubatse nyuma yo gukora ubukwe na Uburiza Sandrine. Ni ubukwe bwabaye tariki 1 Mutarama 2023.
Ni ubukwe bwabaye mu ibanga rikomeye bubera ahitwa MCM Elegante Hotel iherereye i Dallas muri Leta ya Texas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ahari hakoraniye inshuti n’abavandimwe b’uyu muhanzi n’umukunzi we.
Ese uyu mukunzi w’aba bombi yaba afite ishingiro?
Kwemeza cyangwa guhakana ko Serge Iyamuremye na Miss Dusa bakoranye itsinda riririmbana byarushaho gutumbagiza umuziki wabo byasaba gutekereza kabiri. Gusa icyo buri wese yakwemeza agendeye kuri iyi ndirimbo ni uguhuza mu miririmbire (compatibility).
Serge Iyamuremye akomeje kuba inyenyeri
Kuba aba bombi ari abahanga mu kuririmba bafite amajwi meza no kuba Serge Iyamuremye ari umucuranzi byatumye iyi ndirimbo yumvikanamo ubuhanga buhanitse. Ibi bivuze ko baramutse bakoranye indi ndirimbo nta kabuza yaza imeze neza.
Aba bombi ni abanditsi b’abahanga. Ibi bituma ubutumwa bukubiye mu ndirimbo yabo bucengera mu mitima y’abakunzi babo. Gusa ariko kuririmbana nk’itsinda bisaba ibintu byinshi birimo umwanya bombi bahaye itsinda.
Gukorera mu nyungu rusange nabyo bikwiye kwitabwaho. Akenshi usanga abaririmbyi b’ibyamamare iyo bakoze itsinda bagongwa n’uko buri wese usanga afite ibindi bikorwa bya muzika kandi bimufata umwanya munini.
Ibi usanga bikunze kugira ingaruka ku itsinda cyane iyo ibikorwa by’itsinda bigonganye n’iby’umuntu ku giti cye. Ibi bikaba byaragiye bivugwa mu byakomye mu nkokora itsinda "The sisters" ryahuriwemo na Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi na Phany Wibabara.
Serge Iyamuremye umwe mu baririmbyi beza
Miss Dusa ari mu baramyi b’abahanga cyane
Gusa reka dutegereze icyo ba nyir’ubwite bazatangaza kuri iyi ngingo