Hari igihe umubabaro wiyumanganywa kuko utwikirijwe inseko ntutembe ngo abandi bawubone useseka.
Mu gufungura ibaruwa ikomeye Aline Gahongayire yohereje Imana banza utekereze ku gaciro ujya uha urubuto rwo munda yawe (abana bawe).
Umunsi umwe nk’iyindi byari ku itariki ya 6 Nzeri, uyu munsi wabaye igishakwe gikomeye ku buzima bwa Aline Gahongayire.
Avuga yo yamaze amezi 9 atwite nk’abandi babyeyi afite amashyushyu yo kuzabona umwana we mwiza w’umukobwa. Uyu mukobwa akaba hari uko yamushushanyaga ndetse yifuza kuzamurera no kumwitaho nk’impano ariko birangira amuhinduye urupapano rw’agaciro arwandikaho ibaruwa y’urukundo rutangaje arwohereza Imana.
Yagize ati "Naramwambitse neza (umwana) ndetse mwambika imyenda y’amahitamo yanjye mutereka mu isanduku mwohereza Imana ".
Amagambo ateye agahinda ariko arimo ubusizi yongeye guterura ijambo ati "Sinamusasiye ku gitanda namusasiye mu mva".
Tekereza gutwita amezi icyenda mu ijoro rimwe ukabura umwana wari kuzabana nawe imyaka myinshi! Iyi si inkuru gusa ahubwo n’ishuri rikomeye twakwigira ku buzima bwa Aline Gahongayire.
Ukwihangana yagize, urugendo rwo kongera kwiyakira utabinyuza ku ruhande byatuma sosiyete yigira ikintu gikomeye ku buzima bwe.
Asoza ubu buhamya yakomeje ku ndirimbo nyamara atanditse muri ibyo bihe ahubwo yanditse mu 2024 - umwaka yise ko ari umwaka wo kwiyitaho.
Ahamya neza ko mu buzima yaciyemo yashoboraga no kwiyahura cyangwa gupfa iyo ataba muri Kristo Yesu. Yagize ati "Ineza yaragiye hashibuka Indi neza".
Ubu ni urugero rwiza twakwigiraho amahoro, kunyurwa no gutuza biva ku mwami wacu Yesu.
Aline Gahongayire asanzwe ari umwanditsi w’indirimbo zagiye zihembura imitima ya benshi nka "Ndanyuzwe" n’izindi akaba kandi umuririmbyi w’ijwi ryiza, umukinyi wa filime, umu mentor w’abantu benshi, umushanitsi, akaba kandi akuriye umuryango yashinze wo gufasha (charity) .
Wajya kuri YouTube channel ye ugasura ibikorwa bye byinshi kandi ukabisangiza abandi.