Umuhanzi Ngoragoze Jean de Dieu ugitangira umuziki kuri ubu yatumiwe i Ngara muri Tanzania mu Gitaramo yatumiwemo n’itorero rya EGT akana azahaguruka ku butaka bw’U Rwanda kuwa l16/12/2023.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, uyu muririmbyi yatangaje ko kuri ubu akomeje imyiteguro yo kujya gutaramira hanze y’u Rwanda mu gihugu cya Tanzania akaba akomeje imyiteguro mu rwego rwo kuzahesha izina ry’uwiteka Icyubahiro.
Yavuze ko agiye gukorera umurimo w’Imana nyuma yo guhabwa isezerano ryo kuzakorera Imana akavuga ubutumwa hirya no hino haba mu Rwanda ndetse no hanze y’u Rwanda.
Uyu muririmbyi Ngoragoze Jean De Dieu umaze kugira indirimbo 2 akaba yitabiriye igitaramo kizatangira le 17 kikabera mu Gihugu cya Tanzania. Si iki giterane gusa kuko zzitabira n’ikindi giterane muri Uganda.
Ntabwo azagenda inyabumwe kuko azaherekezwa na Pastor Mazimpaka afata nk’umubyeyi we mu Mwuka dore ko azanabwiriza muri ibi biterane ndetse n’umudamu w’uyu mushumba. Pastor Mazimpaka Augustin azabwiriza muri ibi biterane. Aba bakozi n’Imana kandi bazitabira ibindi bikorwa birimo amasengesho.
Uyu muramyi watangiye ubuhanzi mu kwezi kwa 6/2023, abajijwe aho uyu muhamagaro wavuye yavuze ko ari Imana yamubwiye ko azayikorera binyuze mu ndirimbo.
Past Mazimpaka Augistin ukorera umurimo w’Imana mu itorero rya Maranatha Maunt Kigali nyuma y’uko irindi torero yayoboraga ryaje gufungwa, kuri ubu
arimo kwiga Theologies muri Arica College of Theologies.
Uyu muhanzi yavuze ko yatangiye kuririmba cyera cyane n’ubwo ubuhanzi abumazemo igihe gito. Yavuze ko umuhanzi afata icyitegerezo ari Intare ishaje. Yavuze ko yishimiye kuba mu maboko meza, mu biganza bya Pastor Mpazimaka.
Akarere ka Ngara ni kamwe mu turere umunani tugize intara ya Kagera muri Tanzaniya. Gahana imbibi mu Majyaruguru n’akarere ka Karagwe, mu Burasirazuba hari akarere ka Biharamulo, mu Majyepfo hakaba akarere ka Kigoma.
Ni mu gihe mu majyaruguru y’uburasirazuba haherereye akarere ka Muleba no mu burengerazuba hakaba Ibihugu by’u Rwanda ndetse n’u Burundi.
Ngoragoze yatumiwe i Ngara muri Tanzania
RYOHERWA N’INDIRIMBO YA NGORAGOZE