Mu Murenge wa Rukomo, mu Karere ka Nyagatare, mu Ntara y’Iburasirazuba, hari kubera igiterane cy’amateka cyateguwe na A Light to the Nations (aLn) ku bufatanye n’amatorero atandukanye akorera mu Karere ka Nyagatare.
Ni igiterane cy’imbaturamugabo cyiswe "Miracle Gospel Harvest", mu kinyarwanda ukaba wabyita "Igiterane cy’Ibitangaza n’Umusaruro". Kizamara iminsi itatu, kikaba kiri kubera mu kibuga cy’umupira cya Rukomo buri munsi kuva saa munani z’amanywa kugeza saa kumi n’ebyiri.
Tariki 07 Nyakanga 2023 ni bwo iki giterane cyatangiye, gifungurwa ku mugaragaro n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, washimye umuryango aLn wateguye iki giterane ariko kandi ukanakora ibikorwa byunganira Leta birimo gufasha abatishoboye.
Abana, abasaza, abakecuru, abagore n’abagabo, bitabiriye ari benshi iki giterane cy’ibitangaza. Abamotari baparika moto, abanyamagare bakayahagararaho, bagakurikirana iki giterane cyahuruje n’iyonka muri Nyagatare. Cyitabiriwe bitangaje ku buryo ushobora kuvuga ko barenga ibihumbi 30.
Theo Bosebabireba, Rose Muhando, Stella Manishimwe na Pastor Kayiranga Innocent wamamaye mu ndirimbo "Ngarutse imbere yawe" n’amakorali atandukanye ni bo bari kuririmbira abitabira ik giterane cy’umukozi w’Imana Dana Morey wo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Ku munsi wa mbere w’iki giterane habayemo tombora, abanyamahirwe batahana impano zitangaje. Impano ya mbere ni telefone, ikaba yatombowe n’umuntu tutabashije kumenya amazina, ntabwo MC yayamubajije. Dushimimana Yves waturutse i Nyagatare, yatomboye igare naho Muvunyi Samuel atombora moto nshya ifite asuranse y’umwaka na purake.
Kuri uyu wa Gatandatu tariki 08 Nyakanga, igiterane kirakomeza ku munsi wacyo wa kabiri. Biteganyijwe ko hatangwa impano zirimo n’Inka. Mu minsi itatu, hazatangwa moto eshatu, televiziyo n’ibindi. Abantu barasabwa kwitabira kare bagahabwa amatike mashya kandi ku buntu.
Abantu batabarika bitabiriye iki giterane
Dana Morey yasengeye abarwaye indwara zitandukanye bamwe bavuga ko bakize
Muvunyi Samuel atombora moto nshya
Abantu bari uruvunganzoka muri iki giterane