× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Nyuma yo kudohoka kwa bamwe mu bakora Gospel HIP HOP, umuraperi Oso Kaslim azanye ibakwe-INTEGUZA

Category: Artists  »  May 2023 »  Nelson Mucyo

Nyuma yo kudohoka kwa bamwe mu bakora Gospel HIP HOP, umuraperi Oso Kaslim azanye ibakwe-INTEGUZA

Impera z’iki cyumweru zizaba zaka umuriro ubwo Oso Kaslim azaba ashyira ahagaragara indirimbo yise "Nikubwawe" izaza mu njyana ikunzwe n’urubyiruko, HIP HOP ariko ihetse ubutumwa bwuzuye bwa Gospel.

Oso Kaslim ni muntu ki ?

Nubwo iri zina ari rishya mu kibuga no mu ruhando rw’abaririmbyi bazwi muri Gospel cyane cyane no mu njyana ya HIP HOP, abatuye Iburengerazuba cyane cyane mu mujyi wa Rubavu no ku mupaka, baramuzi.

Kaslim ni umwana wakuriye mu mujyi wa Rubavu wanahubakiye amateka kuva akiri muto kugeza akuze ndetse kugeza ku munsi yakiriye agakiza akayoboka inzira yo kuva mu bibi agakurikira Yesu nk’umwami n’umukiza we.

Kimwe nk’abandi bajeni, Kaslim yakuze akunda injyana ya HIP Hop ndetse anakurikira amateka yayo. Ni umuhanzi utangiye gusohohora indirimbo za Gospel ubu ariko watangiye kubona stage akiri muto ndetse anashabutse.

Aganira na Paradise.rw, yagize ati "Ntangiye gukora ibihangano bya Gospel vuba ndetse iyi ndirimbo ni iya mbere ya Gospel ngiye gushyira ahagaragara ariko stage yo ndayikamiritse".

Uyu mu raperi avuga kandi ko intumbero ye ari ugutambutsa ubutumwa ku kiraro cya HIP HOP kugira ngo abajeni bakiri mu bitagira umumaro bamenye ko "Imana yampaye agakiza nabo yabagirira neza".

Kaslim ateganya ibikorwa byinshi birimo ugukora ibihangano byinshi ndetse no kongera kuzamura iyi njyana isaa niri kuzima muri Gospel.

Yakomeje avuga ko we yemera ko gukoresha injyana ya HIP HOP muri Gospel ari nko gucisha ku kiraro cyamaranga mutima ya Kijeni.

Indirimbo "Nikubwawe" ibanjirije izindi ndetse uyu muhanzi muri iyi nteguza ye avuga ko izindi ndirimbo zazajya zihuta zikagera ku bakunzi be.

Kaslim asanzwe abarizwa mu Itorero rya Nazareen chapelle ya Gisenyi aho bakunze kwita mu Makoro.

Oso Kaslim agiye gushyira ahagaragara indirimbo yise "Nikubwawe"

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.