Ese byatumarira iki gutunga iby’isi ariko umutima wacu uri kure yawe? - Amwe mu magambo ari mu ndirimbo nshya "Umwanya wo gusenga" ya Pappy Parick.
Mu ndirimbo "Umwanya wo gusenga", Pappy Patrick aririmba agira ati "Uyu ni umwanya wo gusenga. Inzira urimo yuzuye ibigerageza bitwibagiza Uhoraho, guhangayika, gushaka iby’isi ntitwite ku ijambo ryawe, tukarikirensa nk’ibisanzwe. Ese byatumarira iki gutunga iby’iyi si ariko umutima wacu uri kure yawe".
Mu kiganiro na Paradise.rw, Pappy Patrick yagarutse ku magambo aririmba muri iyi ndirimbo ye nshya, ati "Bridge y’indirimbo ndavuga nti: ’ESE BYATUMARIRA IKI GUTUNGA IBY’IYI SI ARIKO UMUTIMA WACU URE KURI Y’IMANA?’. Ni ijambo nasomye ryanditse muri Bibiliya (Mariko 8:36) nagendeyeho nandika Bridge".
Pappy Patrick ni yo mazina akoresha mu muziki, ariko ubusanzwe yitwa Nkurunziza Patrick. Atuye mu gihugu cya Canada akaba ari na ho akorera umuziki yihebeye wo kuramya no guhimbaza Imana mu njyana zigezweho. Yamamaye mu ndirimbo yise "Ku murongo" aririmbamo ngo "Turavuka ku murongo, tugatura ku murongo, tugasaza ku muromgo, tugataha ku murongo".
Arakomeza ati "Nubwo ubuzima bugoye pe, ntabwo uri wenyine, wikwirenganya hari ukubona, ni Imana yonyine yo gusenga. Nubwo isi iteye imbere barababaye, abatagira epfo ndetse na kivugira. Fata inzira yawe, mfate iyanjye, nubwo ubuzima ari bumwe, inzira ntizihuye". Ni indirimbo yazamuye igikundiro cye mu muziki.
Hano yari kumwe na Nyirakuru
Ahimbaza Imana mu njyana zigezweho
Pappy Patrick ku mazi
RYOHERWA N’INDIRIMBO "UMWANYA WO GUSENGA" YAA PAPPY PATRICK
RYOHERWA N’INDIRIMBO "KU MURONGO" YA PAPPY PATRICK