Pasiteri Dr. Ian Tumusime ni umuyobozi w’itorero Revival Palace Church mu karere ka Bugesera, mu ntara y’Iburasirazuba, akaba n’Umuyobozi Mukuru w’umuryango a Light to the Nations [aLn] muri Afrika utegura ibiterane bikomeye bibwirizwamo na Ev Dana Morey.
Ku rukuta rwe rwa Instagram, Pastor Dr Ian Tumusime yashyiseho post nziza cyane ivuga ku bintu bitandatu umuntu yakora akabaho neza muri iyi Si.
1) Ntukiture inabi umuntu yakugiriye kuko ntaho waba utandukaniye na we.
2) Ibyo ukorana umutima w’imbabazi n’aho utabishimirwa, ntuzareke kubikorera ukeneye izi mbabazi, umuziza ko utashimiwe ibyo wakoze mbere.
3) Mu buzima, hitamo intambara urwana, si ko buri ntambara zose uzazirwana.
4) Niba warakoze ibyo wagombaga gukora, ntuzigere ubabazwa n’ukurenganyiriza gukora ibitari mu bushobozi bwawe.
5) Uzirinde mu byo ushoboye, ibyo udashoboye ntuzabyirenganyirize, ntabwo uri Imana ngo ushobore byose.
6) Nushaka kuba umunyabwenge kurusha uwagutoje, jya ubanza umenye ibyo yakwigishije kugira ngo umenye ibyo umurusha aho byavuye.
Uyu Mukozi w’Imana akurikirwa n’abantu batari bake ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho bimwe mu bikorwa bye, birimo amakuru ajyanye n’ibikorwa byo gusenga aba arimo ndetse n’amagambo y’ubwenge adahwema gushyiraho umunsi ku wundi. Kuri ubu abagera ku 1517 bakurikirana buri munsi ibyo akora.
Si ibi gusa yashyizeho byagufasha. Yagize ati: “Rimwe na rimwe ntidushimira ku bw’ibintu dufite kugera tubibuze. Iga gushimira buri kintu gito cyose ufite.” Ibi yabivuze mu Cyongereza, asoza yifuriza abamukurikira icyumweru kiza, ni ukuvuga iki turimo.
Irindi jambo ry’ubwenge yavuze mu Cyongereza ni iri: “Nta n’umwe umeze nka Yesu. Warakoze Mwami. Yego yawe ihora ari yego na Oya yawe igahora ari oya. Nta n’umwe ushobora gukingura urugi wakinze, nta n’ushobora gukinga urwo wakinguye. Nzakwizera iteka.” Ibi byo yabivuze apfukamye, asa n’uri gusenga.
Pastor Dr Ian Tumusiime ni umwe mu bantu wakurikira ku rubuga rwa Instagram ntuzigere ubyicuza kuko wazahakura ubwenge buva ku Mana.