Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Nyakubahwa Paul Kagame yishimiye gusohokana n’abuzukuru be ku munsi wabo w’isabukuru y’amavuko bizihije ku wa Gatatu tariki 19 Nyakanga 2023.
Perezida Kagame yabigaragaje mu butumwa yashyize kuri Twitter buherekejwe n’ifoto ari kumwe n’abuzukuru be bombi. Ati: “Nishimiye gusohokana n’abakobwa banjye ku munsi mukuru wabo w’amavuko, ku munsi umwe tariki 19 Nyakanga. Ndabakunda”.
Abuzukuru b’umukuru w’Igihugu bizihiza isabukuru y’amavuko ku wa 19 Nyakanga, itariki bombi bavukiyeho mu myaka itandukanye.
Imfura ya Ange Kagame na Bertrand Ndengeyingoma akaba umwuzukuru wa mbere wa Perezida Kagame yavutse tariki 19 Nyakanga 2020 yitwa Anaya Abe Ndengeyingoma akaba yarujuje imyaka itatu.
Ni mu gihe ubuheta akaba umwuzukuru wa kabiri wa Perezida Kagame yitwa Amalia Agwize Ndengeyingoma, wujuje umwaka umwe wavutse tariki 19 Nyakanga 2022.
Ku wa Gatatu ku munsi nyirizina aba buzukuru ba Perezida Kagame bizihirizaho isabukuru y’amavuko nibwo Ange Kagame yatangaje amazina y’abana be b’abakobwa babiri yabyaranye n’umugabo we Bertrand Ndengeyingoma.
Ni mu butumwa Ange Kagame yashyize ku rubuga rwa Twitter ndetse ashimira Imana yamuhaye abana nk’impano y’agaciro mu buzima bwe.
Ange Ingabire Kagame, ubuheta bwa Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame, tariki ya 6 Nyakanga 2019 nibwo yasezeranye kubana akaramata na Bertrand Ndengeyingoma.
Ange Kagame n’umugabo we hamwe n’abana babo