× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania nta muturage uhari nyuma yo gutsinda amatora

Category: Leaders  »  1 month ago »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Perezida Samia Suluhu yarahiriye kuyobora Tanzania nta muturage uhari nyuma yo gutsinda amatora

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 3 Ugushyingo, Perezida wa Tanzania Samia Hassan Suluhu yarahiriye kuyobora icyo gihugu muri manda nshya y’imyaka itanu.

Uyu Mukuru w’Igihugu wifatanya n’idini ry”Abayisilamu mu kuyoboka Imana, yarahiriye kuyobora Tanzania nyuma y’uko Komisiyo y’amatora itangaje ku mugaragaro ko yatsinze amatora yo ku wa 29 Ukwakira 2025 ku majwi 97.66%.

Uyu muhango w’irahira wabereye ku kibuga cya gisirikare cya Dodoma, ariko ubera mu muhezo, nta muturage wemerewe kuwitabira.

Nk’uko byatangajwe na Radiyo y’igihugu TBC, ubuyobozi bwatangaje ko icyemezo cyo gukora umuhango mu muhezo cyafashwe hagamijwe kwirinda umutekano muke wari watangiye kugaragara mu gihugu, cyane cyane nyuma y’imyigaragambyo yakurikiye itangazwa ry’ibyavuye mu matora.

Iyo myigaragambyo imwe yagaragaye mu mijyi ikomeye nka Dar es Salaam na Arusha, aho bamwe mu banyapolitiki batavuga rumwe n’ubutegetsi bavugaga ko amatora atanyuze mu mucyo.

Perezida Samia, wamenyekanye cyane nk’umuyobozi w’igitsina gore wa mbere uyoboye Tanzania, yahamagariye abaturage gushyira hamwe no gusenyera umugozi umwe, avuga ko ubuyobozi bwe buzibanda ku bumwe, iterambere n’amahoro.

Ariko kandi, ibimenyetso by’umwuka w’amadini n’irondakoko rishingiye ku myemerere byakomeje kugaragara muri politiki y’igihugu, bamwe bakavuga ko kuba Perezida Samia ari umuyisilamukazi bishobora kuba byarabaye intandaro y’ukutumvikana mu baturage bamwe.

Nubwo abasesenguzi bavuga ko gutsinda n’amajwi 97.66% byerekana ko nta guhangana gukomeye kwabaye, hari abandi babona ko ibyo bishobora kuba ikimenyetso cy’uko demokarasi iri mu kaga, cyane cyane igihe abaturage benshi batabonye uburyo bwo gutanga ijwi ryabo mu bwisanzure.

Nubwo ubuyobozi buvuga ko ari uburyo bwo kurinda umutekano, abandi babona ko ari ikimenyetso cy’uko ubwisanzure bwa politiki bukomeje kugabanuka. Icyakora, Perezida Samia yatanze icyizere ko amahoro n’ubumwe bw’abaturage bizaba urufatiro rw’imiyoborere ye mishya.

Samia Suluhu Hassan yatsinze amatora mu myigaragambyo, arahirira mu muhezo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.