× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Rev. Canon Dr. Antoine ntateganya gusazira mu biro, yateguye uko azajya mu zabukuru n’Itariki irazwi - Mumenyere muri ibi bintu 5

Category: Artists  »  December 2022 »  Nelson Mucyo

Rev. Canon Dr. Antoine ntateganya gusazira mu biro, yateguye uko azajya mu zabukuru n'Itariki irazwi - Mumenyere muri ibi bintu 5

Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, Umushumba Mukuru wa EAR Remera, ni umugabo mwiza ukunda abantu ndetse wubaha buri wese, akaba yanga imiserero ariko iyo umunaniye ntaguhereza aragukosora akakubwira uko abyumva ndetse n’uko abyiyumvamo kukubwira.

Bamwe bamuzi nk’umugabo w’umunyakuri kandi w’imico myiza, ubana n’abandi neza, akishimira kubona abamukikije baba mu buzima bwiza buzira akajagari n’akavuyo.

Abandi batekereza ko yageze aho agera, mbese umugabo wakoreye amafranga akubaka ikofi witeguye kujya mu zabukuru ameze neza. Icyakora yivugira ko akatambutse ke katamworoheye kuko katabaye uko buri wese yabitekereza. Ni umugabo wahuritse ariko amateka ye akigisha cyane.

Rev. Pastor Dr. Antoine avuga kandi ko akunda kwigisha ijambo ry’Imana ndetse biramunezeza cyane. Avuga kandi ko hari undi munezero ategereje amaze kujya mu zabukuru kandi ngo ntibizamubuza gutanga umusanzu mu itorero atari mu buyobozi.

Yigize kwivugira ati "Mfite undi munezero numva ntegereje imbere Imana nintiza ubuzima burenga imyaka 65. Namaze gukora gahunda y’akazi k’ubuzima bwanjye, uko nzasaza ntabwo nzasaza nsaziye mu biro, ntabwo mbyifuza.”

Kugeza ubu Rev. Dr. Antoine Rutayisire nyuma yo gutangaza ubwe itariki 29 Gicurasi 2023 ko azaba asoje imirimo ahabwa n’itorero, ahamya ko atazahagarika ivugabutumwa ndetse ubwe yivugiye ko adateganya gusazira mu biro.

Ikindi wamenya ni uko yamaze gutegura uko azajya mu zabukuru. Uyu mugabo wize imiyoborere avuga ko iyo umuntu asigaje imyaka itanu ngo ajye mu kiruhuko cy’izabukuru aba agomba gutegura ubuzima bwe buri imbere kandi ngo we yarabirangije.

Turebere hamwe ibintu 5 byatuma urushaho kumumenya:

1. Ni umuntu wuzuye urukundo ndetse n’umutwaro ukomeye wo kumva ko hagira intama n’imitima igarukira Kristo. Iyi ngingo igaragaza neza uburyo umutima w’uyu mushumba ari mugari.
Ibi bitera imbaraga cyane abakristo basengera mu itorero rya EAR Remera abereye umuyobozi.

2. Ni umugabo ufitiwe icyizere cyinshi ndetse unagitoza abandi. Umutima w’uyu mushumba ugira icyizere ndetse abamuzi bavuga ko n’iyo umusobanuriye ingingo isaba ko akugirira icyizere nta gushidikanyaho arakubwira ati ’genda uzakore ibyo tuvuganye’.

3. Ashoboye gusobanura neza ibyanditswe ku rugero akwigisha bikinjira mu mutwe no mu mutima bitewe n’ubushobozi mu by’ubwenge agira.

3. Afite ubuhamya bukomeye ndetse iyo asobanuye akatambutse ke uko yakuze n’uko yageze aho aba umwe mu bagabura iby’Imana wumva ari rugendo rw’amateka ndetse rutanga amasomo kuri benshi.

4. Azi gukoresha itumanaho (communication) mu buryo bukwiriye ndetse akaba n’intangarugero mu gukoresha igihe neza.

Nk’uko akunze kubisobanura, ubuzima bwe bwaranzwe n’urugendo rwo guhatana byaba ndetse no kwiyegurira Imana kuva acyiga mu iseminari kugeza ageze kuri Kaminuza nkuru y’U Rwanda

5 . Aca bugufi ndetse akanatoza abakristo guca bugufi no kwihesha agaciro.

Rev. Canon Dr. Rutayisire aherutse gusohora igitabo yise "Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”, kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Nawe dusangize ibyo uzi kuri Rev. Dr Antoine Rutayisire twaba twibagiwe

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Tukwifurije gutangira ikiruhuko cy’izabukuru neza.

Wabereye benshi urugero haba mw’itorero urimo n’abandi twese dufite Aho twahuriye nawe.

By’umwihariko BFT www.bft.rw tukwiguraho byinshi mu gufasha Urubyiruko kubaka Imbere heza.

FromBFT

Cyanditswe na: Best Future from Today BFT  »   Kuwa 09/12/2022 13:11