Amashimwe ni yose ku muramyi Richard Mushyikiramo uzwi nka "Richard Mus", nyuma yo gutamira Imana igitambo gikwiye mu ndirimbo "Ni wowe urenze".
Hari abantu benshi bari abaririmbyi beza mu nsengero nyuma baza gufata umwanzuro wo kureka gukora indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana batangira gukora umuziki usanzwe urimo n’injyana y’umujinya aho benshi bavugaga ko gospel itabamo akunyu.
Gusa kuri Richard Mus we yahisemo gukora ibihabanye n’ibyo yiyongera ku bahanzi barimo Ngabo Medald (Meddy) bahisemo gutera umugongo Secular birundurira muri Gospel
Richard Mus kuri ubu wasohoye indirimbo "Niwowe urenze" yagiranye ikiganiro kirambuye na Paradise.
Avuga ku butumwa bukubiye mu ndirimbo "Ni wowe urenze" yagize ati: "Ni Wowe Urenze nashakaga kuvuga ko Kiristu ari we urenze uri hejuru ya byose kuko abasha guhindura ubuzima bw’imbere n’ubw’inyuma."
Yunzemo ati: "Navugaga ko Kiristu iyo amaze kukweza ibyaha ahindura n’imibereho isanzwe ndetse abasha kugukura mu ngeso mbi zakubase akaguha imico myiza, akongera akakugira umwizerwa aho watakaje icyizere.
Yavuze kandi ko aguha icyerekezo cyiza cy’ubuzima, akagushyira mu buzima akakugeza ku gasongero k’inzozi zawe ibyo ni Kiristu wenyine wabikora. Niwe Urenze.
Yanyuze mu biganza bya Lick Lick.
Muri iki kiganiro na Paradise, uyu muhazi yavuze ko yahoze aririmba umuziki usanzwe (secular). Ati: "Naririmbye secular mu mwaka wa 2008 ndi muto nkorerwa indirimbo ebyiri na Lick Lick. Imwe yitwaga "Sweet Nadia" indi ikitwa "Uwo mupinga" (niwe njyewe nkunda).
Lick Lick niwe washize Unlimited Record Studio kuri ubu iherereye mu biryogo. Nyuma y’uko Lick Lick yerekeje muri Amerika kuri ubu iyi label iri mu biganza bya Prod Chris ikaba inafitanye amasezerano y’imikoranire na Trinity For Support aho ariyo itunganya indirimbo z’amajwi z’abaramyi barimo na Divine Nyinawumuntu.
Ati: "Icyo gihe nari muto ntarasoza kwiga. Byarangoye gukomeza umuziki naje kuba mbiretse nsubira mu ishuri. Muri urwo rugendo rwo gusubira ku ishuri ni ho naje gukirizwa nakira Kristo nk’umwami n’umukiza."
Nyuma yo gusoza kwiga yaje gukomereza mu zindi shuguri z’ubuzima aho yabaye mu gihugu cya Cameroun mu kugaruka aza kubaka urugo. Icyo gihe kuko atari azi YouTube indirimbo ze za secular zacurangwaga ku maradiyo gusa.
Nyuma yo gutera umugongo umuziki wa secular, kuri ubu Richard ahagaze neza muri gospel akaba avuga ko akeneye amaboko y’itangazamakuru by’umwihariko
Mushyikirano Richard ni umukristo ubarizwa mu itorero rya Zion Temple ishami rya Rubavu. Kuri ubu atuye mu Mujyi wa Rubavu. Ni umugabo wubatse, afite umugore witwa Iradukunda Fifi ndetse n’abana babiri b’abahungu aribo Ineza Ganza Alvin ufite imyaka 9 na Shami Amir Yedidyah w’umwaka umwe.
Kuri ubu amaze gukora indirimbo 5, enye muri zo zikaba zifite amashusho (video). Uyu muramyi azwiho kugira ijwi ryiza riteye ubwuzu ndetse akaba n’umuhanga mu myandikire.
Irebere indirimbo ’’Ni wowe Urenze’’ ya Richard
Ubwambere ndamukeje yahisemwo neza Kristo Yesu niwe wenyene arenze aba menyesha makuru mumushigikire ashikane ubutumwa Kure Burundi Bujumbura turamukunda