Uwitonze Clementine wamenyekanye nk’umuhanzikazi Tonzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kuri uyu wa Mbere ku itariki ya 01 Mutarama 2024 yasohoye album y’indirimbo yise “Respect” umwaka ugitangira.
Mbere y’iyi album ya cyenda asohoye kuva yatangira umuziki, yari azwi ku zindi umunani nziza cyane kandi zakunzwe ku buryo zamuzamuriye izina bigatuma amenyekana haba mu Rwanda no hanze.
Izo album umunani zabanjirije “Respect” ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira n’Amakuru yari iheruka.
Umwihariko kuri “Respect” ni uko iriho indirimbo 15 kandi akaba yarakoranye n’abandi bahanzi baririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana barimo Dj Spin, Josh Ishimwe, Alfred Kwizera, Sano Olivier, See Muzik, Brian Blessed, Favour, Aguilaaa, Gilbert Heaven, Yves Bisengimana, Eddie Mico, Linda Kamikazi, Manzi Olivier, Rachel Rwibasira na Grace de Jesus.
Indirimbo zose ziriho zabanjirijwe n’iyo yasohoye ku Bunani yitwa "Warabikoze". Izindi ni: Respect, Nshobozwa Ft Gerald M, Merci, Umbeshejeho, Uwirata, Nimeonja, Ndashima ft Muyango, Niyo, Ubwami, Ndakwizera, Nahisemo, Wageze na Kora.
Mu magambo asonanura impamvu iyi album ye ya Kenda yayise “Respect” (Icyubahiro) yagize ati: "Umuremyi wanjye akwiriye Icyubahiro, noneho yaturemeye kudukunda kandi Imana ngo itura mu mashimwe. Aho rero niho nahisemo guhora mbwira Imana yanjye ko ikwiye “Respect”, irihariye mu byo ikora. Ndi umuhamya".
Nyuma y’igihe kinini adakora ibitaramo, yatangarije abakunzi be cyane cyane abakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ko muri uyu mwaka wa 2024 ari kubategurira igitaramo agira ati: "... Ndabategurira igitaramo vuba, ibyiza ni byinshi muri uyu mwaka kubera Imana, nzagenda mbibagezaho."
Indirimbo ya mbere yageze ku rubuga rwe rwa YouTube yagezeho muri Mata 2017 iri mu Luganda yitwa Omushagama. Izo yamenyekanyeho cyane ni Humura, akaba ari indirimbo yitiriye album ye ya mbere.
Indi ni Ushimwe ari na yo yakoze ikarebwa n’abantu benshi kuri YouTube. Zombi zimaze imyaka irenga itatu. “Respect” ni yo album ibanjirije izindi z’abahanzi bo muri gospel muri uyu mwaka!
Uretse gushyira hanze Album ya cyenda y’indirimbo 15, umuhanzikazi Tonzi aherutse gutangariza Paradise ko muri uyu mwaka wa 2024 azakora igitaramo, ndetse si cyera ariko amatariki yacyo ntabwo arayatangaza. Ni igitaramo kizaba cyitwa "Respect".
Tonzi amaze kubaka ibigwi bikomeye mu muziki wo kuramya Imana yatangiye mu 2003, ku buryo hari benshi abera urugero ndetse bamwe mu bahanzi bagenzi be bakamwitabaza hari inama bakeneye kugira ngo bakomeze kunoza ibyo bakora.
Uyu muhanzikazi yamamaye mu ndirimbo zirimo ‘Humura’ yabaye nk’ibendera ry’umuziki we, ‘Ubuntu’ n’izindi nyinshi. Yashyize hanze Album ya 1 mu 2007 yitwa ‘Humura’ akaba ari nayo yabaye ikirango cye. Kuri ubu yasohoye Album yitwa "Respect".
Tonzi yashyize hanze Album ya cyenda yise "Respect"
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "WARABIKOZE" YA TONZI