× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Tonzi yahishuye ko indirimbo ye nshya "Ndakwizera" yavuye mu marangamutima ye anakomoza kuri Album ya 9

Category: Artists  »  November 2023 »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Tonzi yahishuye ko indirimbo ye nshya "Ndakwizera" yavuye mu marangamutima ye anakomoza kuri Album ya 9

Umuramyi Uwitonze Clementine [Tonzi] yasohoye indirimbo nshya "Ndakwizera" anateguza Album ya 9.

Ni imwe mu ndirimbo nziza zasohotse muri iyi weekend yo kuwa 25/11/2023 ikaba ikoreye mu ngata iyo yaraherutse gusohora yise "Igikuta" yatuye by’umwihariko Bosco Nshuti na Bosebabireba.

Mu ndirimbo "Igikuta" yashimaga Imana ko yahiritse igikuta cyitwa "Gutengwa" cyari kuri Theo Bosebabireba dore ko kuri ubu yahawe imbabazi n’itorero rya ADEPR akaba yemerewe gukora ivugabutumwa mu itorero rya ADEPR.

Iyi ndirimbo nshya "Ndakwizera" ni imwe mu zaciye agahigo kuri uyu muririmbyi dore ko yahise yuzuza abantu barenga ibihumbi icumi.

Aganira na Paradise nyuma yo kubazwa kuri iyi ndirimbo, umuramyi Tonzi yagize ati: "Yego nashyize hanze indirimbo yitwa "Ndakwizera" ku munsi wa Thanksgiving, ni indirimbo yavuye mu marangamutima yanjye.

Numva nuzuye umunezero mwinshi cyane, ntekereza ku nshuti ihebuje mfite mbwira byose ntitangira, numva nongeye kunezezwa cyane no kuba nizera Imana ishoboye".

Yakomeje agira ati"Ntangira kumva indirimbo inyuzuye ndirimba "ndakwizera ni wowe nshuti yanjye, ndakwizera ni wowe byose byanjye" nkomeza mbisubiramo gutyo, mfata fone ndiricodinga ariko nari mu bihe bidasanzwe bya meditation, kuko ni ibihe nkunda cyane kenshi nkuramo indirimbo".

Yakomeje ati" Ntibyatinze mpita ntekereza producer twakorana mpita mpamagara Sam (River Studio) mubwira ko mfite indirimbo nuko dufata gahunda, noneho ntangira kugenda nandika bivuye mu mutima;

Ntekereza uko kwizera Imana byagiye binkura muri situations zikomeye zigiye zitandukanye nkomeza kwandika indirimbo ariyo nasohoye, no kuyiririmba muri studio ntibyatinze byarihuse cyane."

Yabajijwe byimbitse ubutumwa yashakaga gutanga muri iyi ndirimbo. Mu ijwi ryuje ituze nk’iry’Abamikazi Tonzi yagize ati: "Ubutumwa nashakaga gutanga ni ukuri nawe urabwumva (aha yabwiraga umunyamakuru wa Paradise) ko ni ubutumwa ubwira Umukunzi wawe udasanzwe.

Umuntu wese wizera Imana iyi ni indirimbo ye yaririmba akuzura umunezero wo kuba afite inshuti magara ariyo Kristo tubana mubihe byose byo muri ubu buzima, kandi umuntu ufite ubuhamya bwe bwite bwuko yizeye Imana igaseruka hanyuma ibyari bigoye ikabigenza neza.

Rero kuyiririmba ni uburyohe burenze nanjye iri kuguma imbera nshya kuko mpora mbona ineza y’Imana n’urukundo ruhebuje inkunda mu rugendo rwo muri iyi si."

Akomoza kuri Album ya 9, yagize ati: "Nyuma y’iyi ndirimbo, mbafitiye Album ya 9, irabageraho vuba turi kurebera hamwe na team yanjye uko izabageraho. Ibyiza biracyaza...".

Tonzi azanye "Ndakwizera" nyuma ya "Igikuta"

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "NDAKWIZERA" YA TONZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.