Erneste Rugamba, ni umuhanzi mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, akaba ari kubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Amaze gukora indirimbo eshatu, ariko arateganya gukora indirimbo nyinshi ndetse na za Album.
Erneste Rugamba ukomoka mu Karere ka Nyamasheke, ni Injeniyeri mu buzima busanzwe, ndetse akaba ari kuminuza mu bijyanye n’ubwubatsi muri Amerika. Mu muziki, ni mushya ariko afite inzozi zagutse cyane. Paradise yagiranye nawe ikiganiro kirambuye:
Paradise: Mwatangira mutwibwira?
Erneste Rugamba: Nitwa Erneste Rugamba, wavukiye i Nyamasheke mu Rwanda, ubu ntuye muri Washington DC muri USA. Niho natangiriye umuziki wo guhimbaza Imana kandi nkaba n’umunyeshuri wiga ubwubatsi muri imwe muri kaminuza zaho.
Paradise: Impamvu ninjiye mu muziki n’intego mfite
Erneste Rugamba: Ninjiye mu muziki kuko ari impano nakundaga kuva kera, kandi biri mu byo numvaga Imana imvugisha kenshi ariko nkabitinya. Maze kugera muri USA numvise ko igihe kigeze cyo kuyikoresha.
Intego yanjye ni ugukomeza abantu ndi urugero rwiza rw’abo Imana yakomeje kuva hasi cyane (nzabivugaho neza mu bihe biri imbere) no guhesha Imana icyubahiro muri byose
Paradise: Indirimbo umaze gusohora ni izihe, inganzo yavuye he, kandi zirimo ubuhe butumwa?
Erneste Rugamba: Maze gusohora indirimbo eshatu:
1. Inkomezi – Izaba umutwe wa album ndi gukora; ikomoka ku buzima mpamo nanyuzemo. Imana yambereye inkomezi cyane mu rugendo rwanjye.
2. Ndakwihaye – Ubutumwa bwo kwiyegurira Imana byuzuye.
3. Amashimwe – Ivuga ku munezero wo kubona aho Imana ingejeje nibuka aho yankuye numva nyigomba amashimwe yuzuye.
Mu by’ukuri navuga ko izo ndirimbo buri imwe ni chapitre y’igitabo cy’ubuzima bwanjye nise “Zaburi yanjye!” Nacyo kizaza nyuma. Byose bishingiye ku kuri kw’ubuzima n’inzira Imana yakunyuzamo kandi atari uko yakuretse ahubwo ari ukugira ngo uzavuge ugukomera kwayo.
Paradise: Ko indirimbo zawe nyinshi zuzuyemo amashimwe y’ibyo Imana yakoze mu buzima bwawe, watunyuriramo bimwe mu bihe by’ubuzima bwawe ?
Erneste Rugamba: Buri wese yagombye kugira amashimwe ku Mana, si uko uba waranyuze gusa mu bihe bikomeye. Kuba uriho, uhumeka, kugera aho ugeze, ibyo ubwabyo ni impamvu ikomeye yo gushima. Ni yo mpamvu indirimbo zanjye zubakiye ku gushimira Imana mu buzima bwa buri munsi.
Paradise: Ni abahe bahanzi ufatiraho icyitegererezo, n’ibyo ubigiraho?
Erneste Rugamba: Mfatira urugero ku bahanzi bafite umwimerere, ubutumwa bwimbitse n’umurava mu murimo w’Imana. Nita cyane ku butumwa n’ubuhanga bw’indirimbo kurusha amazina y’abahanzi. Mu by’ukuri ntawe navuga izina ubu nonaha kuko nkunda buri muntu wese uhimbaza Imana mu buryo bufite igisobanuro.
Paradise: Twitege iki kuri Erneste Rugamba mu myaka 10 iri imbere mu muziki?
Erneste Rugamba: Mu myaka 10 nta byinshi nakwizeza uretse ko abazumva indirimbo zanjye batazigera bavuga ko nabatengushye. Umuziki kuri njye ni umurimo w’Imana, uko izanshoboza niko nzakora, cyane ko ntazareka n’akazi kanjye k’ubwubatsi.
Ariko nifuzako muri icyo gihe nzaba mfite album nyinshi, ubutumwa bwagutse, n’umuziki ugera ku rwego mpuzamahanga.
Rugamba Erneste yinjiye mu muziki wa Gospel ateguza album ndetse n’igitabo
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "AMASHIMWE" YA ERNESTE RUGAMBA