Umuramyi Theophile Twagirayezu wari umaze imyaka 15 yarateye umuziki umugongo kuri ubu yagaruriye abakunzi ba muzika akanyamuneza agaruka mu muziki ndetse asubiramo imwe mu ndirimbo ze nziza ibereye ubugingo. Ni indirimbo yitwa "Iri Maso".
"Iri Maso" ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane mu myaka yashize, akaba ari nayo mpamvu ariyo asubiyemo nyuma yo gufata umwanzuro wo kugaruka mu muziki yaherukagamo mu myaka 15 ishize. Yayisubiyemo kandi ku busabe bw’abakunzi be no kuyikora mu buryo bugezweho bujyanye n’igihe.
Theophile Twagirayezu ni umugabo wubatse warushinze mu kwezi k’Ukuboza mu 2013. Atuye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, akaba asengera muri Assemblies of God mu Gatsata. Yatangiye umuziki mu 2006 - ni bwo yasohoye indirimbo ya mbere.
Ntabwo yatinze mu muziki kuko yakoze indirimbo 2 gusa zabimburiwe na "Iri maso" yaririmbanye n’abanyeshuli biganaga muri St Andre barimo abari bafite amazina akomeye mu muziki wa Gospel muri icyo gihe. Indi ndirimbo ye ni "Ngwino umare inyota" yaririmbanye na Angelique.
Nyuma yo gusohora iyi ndirimbo "Iri maso" uyu muramyi yahise yigarurira imitima ya benshi yigarurira amaradiyo ndetse ikajya iririmbwa mu nsengero.
Theophile Twagirayezu agarukanye imbaraga mu muziki
Mu gihe benshi bari batangiye kumubona mu ndorerwamo yo gukusanya ibihembo bya Muzika no kuzamura ibendera rya Gospel mu Rwanda I Mahanga bitewe n’impano bamubonagamo, yahise atungurana ahagarika umuziki, nyuma y’imyaka 2 gusa yari awumazemo.
Kuri ubu abamwibuka bakomeje gusirimba nyuma yo kumva inkuru nziza ko Theophile yagarutse mu muziki ndetse agasubiramo indirimbo "Iri Maso" dore ko abakunzi be bari baramubujije amahwemo bamusaba ko yasubiramo iyi ndirimbo.
Ubwiganze bw’abakunzi be bwatumye yanga kubatenguha yongera kwambara umwambaro wo kunesha aho yiyambuye umwambaro wanditseho nimero 15 yambara undi wanditseho "Forever" bivuze ngo yaje aje.
Ubwo yaganiraga na Paradise.rw, Twagirayezu yavuze ko iyi ndirimbo "Iri Maso" yongewemo ibirungo igakorwa bigendanye n’igihe akaba ari indamukanyo yahaye abakunzi be bari baramubuze.
Ni indirimbo itangirana ituze ryinshi nka rya rindi ryagose Elia na Elisa igihe amagare n’amafarasi yabatandukanyaga Elie akajyanwa mu ijuru. Mu ijwi ryuje ihumure, umutware w’abaririmbyi agira ati: "Iri maso, Ihora yiteguye kutugirira neza, ibihe byose".
Ese kugaruka mu muziki kwa Theophile gusobanuye iki?
Kuri ubu Theophile ni umwe mu bantu bafite inshingano ziremereye cyane. Uretse kuba ari umuramyi afite inshingano zo kwita no kurinda umuryango we ukongeraho no gukorera igihugu.
Mu buzima busanzwe ni umwarimu muri Kaminuza aho yigishije muri Mount Kenya n’ahandi. Kuba yagarutse mu muziki atitaye ku bwinshi bw’inshingano, akuyeho inzitwazo kuri benshi ndetse atanga umukoro ukomeye kuri benshi baretse gukorera Imana bitwaje inshingano.
Uru ni urugero rwiza atanze nk’uko Umwami Salomon wimikishijwe amavuta ku myaka ye mike yasabye Imana ubwenge bwo kuyobora umukumbi w’Uwiteka ariko amaze kwimikwa ahatira umutima we kubakira izina ry’Uwiteka inzu nk’uko yari yarabisabwe na Se Dawidi.
1 Ibyo ku Ngoma 22:11-13 “None mwana wanjye, Uwiteka abane nawe. Ujye ubona umugisha, wubakire Uwiteka Imana yawe inzu nk’uko yabikuvuzeho.
Icyakora Uwiteka aguhe ubwenge no kumenya, agutegekeshe Abisirayeli kugira ngo witondere amategeko y’Uwiteka Imana yawe.
Uko ni ko uzabona umugisha, niwitondera gusohoza amategeko n’amateka, ibyo Uwiteka yategetse Mose mu byo ku Bisirayeli. Komera ushikame, ntutinye kandi ntukuke umutima."
Theophile Twagirayezu wigisha muri Kaminuza yirengagije inshingano zikomeye afite afata inanga ye asingiza Imana
Nk’uko iri jambo ry’Imana ribisobanura, mbere yo gutanga, umwami Dawidi yahaye Salomon n’abisiraeli umukoro ukomeye wo kubakira Uwiteka inzu, amusigira igishushanyo mbonera asaba abisiraeli kumufasha dore ko yari akiri muto.
Si igihe cyari cyoroshye dore ko Abisiraeli bari bakikijwe n’abanzi barimo Abafirisitiya, Abamoabu n’Abamoni. Byarashobokaga ko Salomon yari gushyira imbere kwivuna umwanzi cyangwa se kugwiza ubutunzi ariko yumvira Dawidi.
Mbere yo kwiyubakira inzu ye bwite yabanje kubaka inzu y’Uwiteka. Theophile nawe yemeye gufata umwanya asagura ku gutegura amasomo, yemera kugabanya amasaha yo kuryama, yubura inanga akaba yagarukanye imbaraga mu muziki.
ISESENGURA RYA PARADISE: Nkawe witwaza akazi ukora amasaha 6 ku munsi, ukaba udakora muri weekend ariko ngo wabuze umwanya wo kuririmbira Imana cyangwa kubwiriza ubutumwa bwiza, uzireguza iki? Mwuka Wera akugarukeho.
Twagirayezu avuga ko afite Album yiteguye kugeza ku bakunzi ba Gospel
RYOHERWA N’INDIRIMBO "IRI MASO" YA TWAGIRAYEZU THEOPHILE