Hari kuwa Gatanu tariki ya 24/08/2012 aho kuva kuva saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00’/5pm), mu rusengero rwa Omega Church mu mujyi wa Kigali hejuru mu nyubako ya Rubangura benshi mu bakunzi ba Gospel bari bategereje umusore w’umugenda wari uzwiho kugira ijwi rikurura benshi barimo aba Miss bagaragiwe na Miss Elisa Iradukunda.
Niho umuhanzi Serge Iyamuremye yamurikiye alubumu ye ya mbere yise “Nta mvura Idahita”. Mu kagoroba kuje akabeho kavugiriza nk’uruvu, igitaramo cyari gihanzwe amaso cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo ibyiciro byose n’itangazamakuru.
Ugereranyije n’icyo gihe, ni igitaramo cyari cyihagazeho, dore ko kwinjira byasabaga ukugura DVD iriho indirimbo z’uyu muhanzi yari yashyizwe ku mafaranga y’amanyarwanda ibihumbi bibiri (2000 Frw). Twibukiranye ko icyo gihe ikiro cy’isukari cyaguraga amafaranga 700 mu gihe kuri ubu kigeze ku mafaranga 1600.
Abaramyi barimo Simon Kabera, Gaby Irene Kamanzi, Arsene Manzi, The Blessing ndetse na Gaby Ngamije beyuruye imbeho y’umugoroba ku bitabiriye iki Gitaramo.
Icyo gihe abafite aho bahuriye n’iterambere rya Gospel barimo na Amos wari umuyobozi wa Gift Supermakert, abatunganya umuziki barimo Producer Nicolas, Producer Pastor P, Producer Didier, Producer Prince, Cubaka Justin, Octave wayoboraga The Blessing ndetse n’abandi bahanzi bari bitabiriye iki gitaramo bahurizaga ku ntero ikurira ingofero Serge Iyamuremye.
Icyo gihe benshi ibyishimo byarenze amarangamitima yabo biva ku ndiba y’imitima yabo iratumbagira cyane. Bamwe bagize bati: "Iki Gitaramo cyagenze neza cyane ko cyitabiriwe ku rwego rwo hejuru." Ikindi cyanejeje imitima ya benshi ni umuramyi Serge Iyamuremye waririmbye neza cyane dore ko yari mu bihe bye byiza.
Nyuma y’iki gitaramo, Serge Iyamuremye yatangarije itangazamakuru ko akomeje gukora amashusho y’indirimbo ze ku buryo mu mpera z’umwaka azayimurikira abakunzi be mu kindi gitaramo kinini doreko iki gitaramo cyari mu rwego rwo gutegura icyo kindi kinini yateganyaga kuzamurikiraml alubumu y’amashusho.
Serge Iyamuremye kuri ubu ategerejwe cyane mu gitaramo cyiswe "One Spirit Live Concert".
Ni igitaramo giteganyijwe kuwa 29/12/2024 aho uyu muramyi azafatanya n’abandi baramyi barimo Frank Vocally, Aime Frank na Impaneza. Itsinda rya H.O.L.I naryo rikaba rivafatanya n’uyu muramyi kunyanyagiza imbuto.
Serge Iyamuremye yavutse ku italiki ya 01/09/1990, avukira mu murenge wa Kigarama muri Kicukiro. Yavukiye mu muryango ukijijwe, abatizwa mu mazi menshi mu itorero rya ADEPR Nyarugenge muri 2006. Muri icyo gihe yatangiye gufatanya n’umuryango we mu ivugabutumwa mu buryo bwo kuririmba bakora itsinda ryitwa « Family Group».
Iyamuremye yaje kujya kwiga muri APE Rugunga naho akomerezayo umurimo w’Imana ari muri groupe yo kuramya no guhimbaza (Praise and Worship), aho yaje no kuba umuyobozi wayo (Worship Leader) w’iyo groupe. Aho yagereye muri APACE, nabwo yakomeje gukora uwo murimo w’ubu Worship Leader. Mu biruhuko yajyaga ajya kwiga gucuranga musique classique piano mu Kiyovu mu kigo cy’umunyamerikakazi witwa Marylene.
Mu buzima bwe bw’ubuhanzi Serge Iyamuremye yatangiye kuririmba ku giti cye mu mwaka wa 2007. Nyuma yaje kuza gufatanya na Bahizi Vincent umurimo wo kuririmba mu gihe cy’imyaka ibiri muri groupe yitwaga "Vincent and Serge". Bahizi Vincent yaje kubihagarika ku mpamvu ze bwite, ariko Serge akomeza kugira ishyaka ryo gukomeza umurimo w’Imana ari wenyine kugeza ubu n’ubu.
The Blessing Family yatambiye Imana mu buryo bw’umwuga mu gitaramo cya Serge mu 2012
Kera muri za 2012 Abanya-Kigali nabwo bafashwaga cyane
Kuberwa no gufata microphone si inzaduka kuri Serge Iyamuremye
Serge Iyamuremye agiye gukora igitaramo gikomeye muri Amerika