Mu myaka irenga makumyabiri n’itatu ishize, raporo ya OMS yagaragaje ko abanywa itabi bagabanutse bidasubirwaho. Ni mu gihe kandi kurinywa binyuranyije n’amategeko y’Imana adusaba kudahumanya imibiri yacu.
Raporo nshya y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) yasohotse ku wa 16 Mutarama 2024, ivuga abantu miliyari imwe n’ibice 25 batuye Isi banywa itabi, ibi bikaba bigaragaza ko umubare w’abarinywa wagabanutse bidasubirwaho kandi bikaba bikomeje, ugereranyije no mu myaka yashize.
Iyi raporo ya OMS yakomeje ivuga ko umuntu umwe muri batanu utuye ku Isi mu barenga miliyari umunani bayituye ari we unywa itabi, mu gihe mu mwaka w’ibihumbi bibiri uwanywaga itabi yari umwe kuri batatu bari batuye isi icyo gihe.
Igaragaza ko abaturage bo mu bihugu ijana na mirongo itanu bakomeje kugera ku ntego bakomeza kwiha umunsi ku wundi yo kugabanya cyangwa kureka burundu kunywa itabi.
Mu bihugu byo ku mugabane w’Amerika y’Amagepfo nka Brezil bagabanutseho 35% mu myaka hafi 14 gusa, ni ukuvuga kuva muri 2010 kugera mu mpera z’umwaka wa 2023, bigizwemo uruhare nk’uko n’ingamba zikomeye zafashwe mu guca integer ikoreshwa ry’itabi.
Dr. ruediger Krech, Umuyobozi w’iri Shami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS), yavuze ko ibihugu biri gutera imbere mu gushyiraho gahunda zituma ababituye bagabanya igipimo banywaho itabi, ariko avuga nanone ko badakwiriye kwirara ngo bumve ko ibyo bakoze bihagije.
Mu magambo ye, ugenekereje mu Kinyarwanda yagize ati: “Hakozwe urugendo rwiza mu kugabanya inywebwa ry’itabi mu myaka yashize, ariko nta gihe gihari cyo kurihagarika. Mbabazwa cyane n’imbaraga inganda zikora itabi zishyira mu kugwiza inyungu z’ibiguze ubuzima bw’abantu batabarika.”
Nk’uko inzobere mu buzima zibitangaza, itabi ryangiza ibihaha by’urinywa, rikaba ryamutera kanseri y’ibihaha cyangwa diyabete yo ku rwego rwo hejuru.
Nubwo bivugwa ko ingamba guverinoma z’ibihugu zishyiraho ingamba zo kurwanya inywebwaho ry’itabi, abatuye isi bose bazi uruhare amadini n’amatorero menshi agira mu kugira uruhare mu igabanuka ry’abanywa itabi.
Urugero nko mu Rwanda, amatorero hafi ya yose abuza abayoboke bayo kunywa itabi kandi umuntu bizwi ko arinywa ntajya ahabwa inshingano. Mu madini amwe n’amwe na ho ni uko bimeze ndetse hari n’ibihano bigendanye n’idini bihabwa uwo byamenyekanye ko arinywa.
Muri Bibiliya, mu gitabo cya 2 Abakorinto 7: 1 hagira hati: “Nuko bakundwa, ubwo dufite ibyo twasezeranyijwe, twiyezeho imyanda yose y’umubiri n’umutima, tugende twiyejesha rwose kubaha Imana.”
Iyo myanda y’umubiri ikubiyemo n’iterwa no kunywa itabi, kuko ryanduza ibice by’umubiri birimo ibihaha, rikangiza uruhu, amenyo n’ibindi. Hari inkuru nyinshi Paradise yakoze ku itabi, wazishakisha ukamenya birenzeho ububi bwaryo butuma ryitwa uburozi.