× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kesia yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo "Hezekia" anashimira umunyamakuru Jado Fils

Category: Artists  »  2 months ago »  Ev. Frodouard Uwifashije [Obededomu]

Kesia yasobanuye ubutumwa buri mu ndirimbo "Hezekia" anashimira umunyamakuru Jado Fils

Nyirahabimana Kesia yasobanuye imvano y’indirimbo ye yise "Hezekia" yitiriye Umwami Hezekiya.

Ku basomyi ba Bibilia, Hezekia ni umwe mu bami bashimwe n’Uwiteka bitewe n’ubutwari bwe. Uyu mwami yavukaga kuri Ahazi umwe mu bami bakoze ibyangwa n’Uwiteka. Nyamara Hezekia ku ngoma ye yakoze ibishimwa n’Uwiteka akura mu gihugu ibizira bya se agendana n’Uwiteka iminsi yose.

Hezekiya akaba yarabayeho ku ngoma y’umuhanuzi Yesaya wamuhanuriye iby’amahoro ndetse Imana ibana nawe imukiza amaboko ya Senakarebu Umwami wa Ashuli wamuteranye n’ingabo nyinshi ariko Malayika w’Uwiteka arazitsemba zose zirashira.

Kesia avuga ko aya mateka ya Hezekia yashibutsemo iyi ndirimbo agenera abakunzi be ihumure. Aganira na Paradise, yagize ati: "Ubutumwa nashakagaga kubwira abakunzi banjye ni uko bakora neza kuko bazibutsa Imana imirimo myiza bakoze kandi ikabongerera imyaka yo kubaho."

Intego za Kesia mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Avuga ku ntego afite, yagize ati: "Intego zanjye mu muziki ni ugukora cyane nkagera kure nkagera ku nzozi zange no gusenga cyane kugira ngo Imana impe imbaraga n’amavuta ndetse n’ubushobozi kugirango nkore umuziki neza namamaze ubutumwa bwiza ku isi hose.

Kesia arashimira cyane umunyamakuru Jado Fils Munyemana uzwi cyane kuri Sana Radio mu kiganiro "Ibaruwa". Jado Fils niwe wamufashije mu gutunganya amashusho y’iyi ndirimbo anifashisha ababyinyi be babarizwa mu itsinda rya Abijuru Kids.

Aha akaba ari ho Kesia ahera amushimira by’umwihariko. Yagize ati: "Ndashimira Jado Fils wamfashije kugira ngo nkore amashusho y’iyi ndirimbo akaba n’umujyanama wanjye wa hafi".

Kesia Nyirahabimana ni umwe mu bahanzi biyumvamo impano. Avuka mu Karere ka Rutsiro, Umurenge wa Ruhango, Akagari ka Rugasa, Umudugudu wa Cyashenge. Avuga ko asengera mu itorero rya ADEPR Gatenga dore ko kuri ubu abarizwa mu mujyi wa Kigali i Gahanga akaba yarinjiye mu muziki mu mwaka wa 2019.

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA "HEZEKIA" BY KESIA

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Nukuri kesiya ndamukunda aririmbaneza nakomerezaho imana imwagure

Cyanditswe na: innocent rukumbi   »   Kuwa 06/10/2025 18:04