× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umunyamakuru w’igitangazamakuru gikomeye mu barenga 50 bakiriye agakiza mu gitaramo cya Alex Dusabe

Category: Ministry  »  May 2023 »  Sarah Umutoni

Umunyamakuru w'igitangazamakuru gikomeye mu barenga 50 bakiriye agakiza mu gitaramo cya Alex Dusabe

Inkuru iri gushimisha benshi mu bakristo ni imigendekere myiza y’igitaramo cya Alex Dusabe aho benshi bahembutse mu buryo bw’Umwuka ariko by’akarusho hakaba habonetse abakiriye agakiza.

Paradise.rw yabonye abagera muri 50 biyemeje kwakira agakiza. Ni abantu bakuru rwose mu myaka, ukaba wabonaga ko bafashe umwanzuro batekerejeho neza. Muri abo batangiye urugendo rugana mu Ijuru, twabashije kumenyamo umunyamakuru wiyeguriye Yesu Kristo.

Uwo munyamakuru akorera igitangazamakuru gikomeye mu Rwanda. Amazina ye ni Gentil Moise Gisubizo wamamaye nka Star Gentil, akaba yandikira Imvaho Nshya. Ntiyatewe ipfunwe no kwakira gakiza ahubwo akomeje guhamya ashize amanga ko inzira y’agakiza yatangiye ntawayimuhitiyemo ahubwo ko ari umutimanama we.

Nyuma y’igitaramo, uyu munyamakuru yanyarukiye ku mbuga ze nkoranyambaga, agaragaza umunezero yatewe no kwakira agakiza. Yanditse kuri WhatsApp ko yanejejwe cyane no kuramya Imana hamwe na Apotre Apollinaire, Aime Uwimana na Alex Dusabe yashimiye byimazeyo.

Kwakira agakiza kwa Star Gentil ni inkuru nziza cyane, ikaba igitego ku itangazamakuru dore ko akenshi abanyamakuru bafatwa nk’abapinzi bitewe n’uko mu bitaramo baba baharanira kubona amafoto n’amashusho byiza cyangwa se inkuru ishyushye, bigatuma bamwe bakeka ko baba bagenzwa n’inkuru gusa, kandi nyamara nabo barafashwa cyane bakajya no mu Mwuka nk’uko Star Gentil abihamije.

Iki gitaramo cyabonetsemo abakira agakiza barimo Star Gentil wandkira Imvaho Nshya (uwa 5 uhereye iburyo)

Star Gentil yakiriye agakiza ndetse ntatewe ipfunwe no kwamamaza Yesu

Alex Dusabe yahembuye imitima ya benshi bitabiriye East Africa Gospel Festival

Apotre Apollinaire yatumye benshi buzura Umwuka Wera

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.

Ibitekerezo Byatanzwe

Imana ishimwe
Nabona ababyeyi bamurera neza kuko nabonye rimwe na rimwe abantu bazwi iyo bakijijwe batemera kuba abana ngo barerwe bagere ku bukure busabwa ahubwo bamera nk’abakomereje aho bari bageze bagatangira nk’abavugabutumwa kuko baba bamenyereye public.

Natuze arerwe akure akore.

Cyanditswe na: Dusabeyezu Theophile  »   Kuwa 24/05/2023 07:35