Kuwa 14 Gicurasi, mu bihugu bitandukanye byo ku Isi, bizihiwe no kwizihiza Umunsi w’Umubyeyi w’umugore hagamije kumushimira umusanzu we mu iterambere ndetse no kubaka umuryango.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu ku isi aho umugore afite ijambo mu iterambere. Ibyo bituma uyu munsi uba ufite ubusobanuro bwihariye mu gihugu.
Ni muri urwo rwego ibyamamare bitandukanye byifashishije imbuga nkoranyambaga byifuriza umunsi mwiza ababibarutse, abakunzi babo ndetse n’abandi bafite icyo basobanuye mu buzima bwabo.
Umuramyi Serge Iyamuremye utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, we yanyarukiye kuri status ye ya WhatsApp yifuriza uyu munsi uwamwibarukiye ururabo.
Yifashishije ifoto ari kumwe na nyirabukwe, yanditse ati "Happy Mother’s Day, Imana ikomeze ikube hafi muri byose". Nyuma y’ubwo butumwa, yahise aterekaho umutima.
Paradise.rw byadusabye ubushakashatsi bwimbitse mu kumenya nyirabukwe wa Serge Iyamuremye.
Amakuru twahawe n’undi muntu utashatse kwivuga izina, ni uko uyu mubyeyi (Nyirabukwe w’umuramyi Serge Iyamuremye) yitwa Ildegonde.
Abakurikiraga amakuru mu kinyarwanda mu myaka yashize baramwibuka. Ni umwe mu banyamakurukazi bafite amateka akomeye hano mu Rwanda kuko yakoze kuri Radio Rwanda (RBA) mu myaka yo hambere ahagana za 2007.
Serge yanifurije kandi umunsi mwiza umugore we Uburiza Sandrine baherutse gukora ubukwe kuwa 01 Mutarama 2023 mu birori binogeye ijisho byabereye ahitwa MCM i Dallas muri Leta ya Texas.
Ubutumwa Serge yageneye Nyirabukwe ku munsi w’umubyeyi w’umugore, bukwiriye kubera benshi isomo kuko usanga ku munsi nk’uyu, benshi bazirikana abakunzi babo gusa, nyamara bakibagirwa ko hari umubyeyi wo kubahwa cyane wabigizemo uruhare kugira ngo umukunzi wawe agere ku Isi.
Kuri ubu umuramyi Serge Iyamuremye akaba ahugiye mu gutegura Album y’indirimbo izaba yitwa "SAA Cyenda" Izasohoka mu minsi ya vuba nk’uko aherutse kubitangariza Paradise.rw
Ubutumwa Serge yageneye Nyirabukwe
Serge Iyamuremye hamwe na Nyirabukwe
Serge hamwe n’umugore we baherutse kurushinga