Muri Kigali Convention Centre, kuva ku itariki 23 Mutarama kugera 24 Mutarama 2024, haberaga inama y’Igihugu y’Umushyikirano yabaga ku nshuro ya 19 ikaba yari yahurije hamwe Abanyarwanda bo mu Gihugu, abo hanze n’inshuti z’u Rwanda.
Iba mu rwego rwo kurebera hamwe ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka ishize no kurebera hamwe ibyakorwa kugira ngo iterambere n’amahoro bikomeze kurangwa mu Gihugu. Muri uyu mwaka yibandaga ku nsanganyamatsiko igira iti: “Urubuga Abanyarwanda baganiriramo iterambere ry’Igihugu, Ubumwe n’Iterambere ry’Urubyiruko.”
Perezida Paul Kagame mu ijambo yagejeje ku bari bitabiriye iyi Nama n’Abanyarwanda muri rusange, yavuze ko nta muntu uzava hanze ngo akore ibyo umuntu ubwe yananiwe kwikorera, bityo Abanyarwanda bakaba bakeneye guhindura imyumvire.
Yagize ati: "Kuki mwumva ko umuntu yava mu bilometero ibihumbi akaza kukugirira impuhwe? Urwaye iki, ni iyihe ndwara urwaye? Ibi bimaze imyaka myinshi. Twebwe Abanyafurika icyo dukeneye ni uguhindura imyumvire gusa…
Iteka ujye wibaza, wowe nk’umuntu ni iki wakora mu guhindura ubuzima bwawe, cyagira uruhare mu guhindura Igihugu n’umugabane wacu? Kandi hari byinshi wakora, hari byinshi twakora dufatanyije.”
Yavuze kandi ku bifuza guhungabanya umutekano w’Igihugu bitwaje gukora impinduka mu Rwanda agira ati: “Aho gushaka guhindura ibiri mu Rwanda, kuki utahera ku gukora impinduka mu gihugu cyawe? Mbere na mbere ibyo si byo, icya kabiri ntibishoboka ko wabigeraho. Ariko nanone ibyo bikwiriye kuba isomo. Niba ufite abantu bagutekereza gutyo, bikwifuriza ko uba uko bashaka, ibyo ntibikwibutsa ko hari icyo ukwiriye gukora cyakugeza ku rundi rwego.”
Ese ni ibintu Imana yageneye abantu bamwe, ku buryo bumva ko bari hejuru y’abandi? Kandi abo bantu babikora, icyo bashaka ni uko uguma hasi, kandi mu by’ukuri ni wowe wigumishije aho hasi, ntabwo ari bo bagushyize hasi.”
Yagarutse no ku bayobozi mu nzego zitandukanye, avuga ko gukora ubusa bidakwiriye mu ntego zabo. Mu gihe umuyobozi wa Leta atubahiriza inshingano zo gukorera Igihugu n’abaturage bacyo kugira ngo ubuzima bwabo buhinduke, bazasimburwa mu nshingano zabo nta kabuza.
Iyi nama y’Umushyikirano ibaye ku nshuro ya 19.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye #Umushyikirano19