Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pele yaraye yitabye Imana tariki 29 Ukuboza azize uburwayi. Yafatwaga nk’Umwami wa ruhago ku Isi hagendewe ku kuba yarafashije Brazil gutwara ibikombe 3 by’Isi, ibintu bitarakorwa n’undi mukinnyi uwo ari we wese ku Isi.
Urupfu rwe rwababaje Isi yose udasize n’ibikomerezwa uhereye kuri Barack Obama wabaye Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Neymar, Cristiano Ronaldo na Mbappe.
Pele, yari abitse mu rugo ibikombe biri muri za mirongo, birimo icyo yahawe n’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru ku Isi, FIFA, nk’umwe mu bakinnyi b’agatangaza b’ibihe byose ku Isi.
Pele wari Umukristo Gatolika wihaye Imana, asize amateka atazibagirana ku Isi ya ruhago kubera uduhigo twe ndetse bikaba bigoye ko hazaboneka vuba uzadukuraho. Kamwe muri utwo duhigo ni uko yegukanye ibikombe 3 by’Isi hamwe n’ikipe y’igihugu cye ya Brazil; mu 1958, 1962 no mu 1970.
AMATEKA Y’IGIHANGANGE PELE WITABYE IMANA KU MYAKA 82
Amazina ye yose ni Edson Arantes do Nascimento, nubwo benshi bamuzi nka Pelé. Yavutse 23 ukwakira 1940 avukira Três Corações, Minas Gerais, Brazil. Nimwene João Ramos do Nascimento uzwi nka Dondinho na Celeste Arantes.
Edson Arantes do Nascimento yashatse abagore tatatu aribo: Marcia Aoki, Assíria Nascimento na Rosemeri dos Reis Cholbi uyukabari nawe mugore we wambere yashatse kuko yamushatse mumwaka 1966-1982. Bambyaranye abana bane muri barindwi pelé afite.
Abana ba Edson Arantes do Nascimento aribo: Edson Cholbi do Nascimento, Sandra Regina Arantes do Nascimento, Joshua Nascimento, Celeste Nascimento, Kelly Cristina Nascimento, Flávia Christina Kurtz Nascimento na Jennifer Nascimento.
Pelé yatangiye gukina umupira wamaguru akiri muto cyane kuko kumyaka 13 yakiniraga ikipe yabana ya Bauru, yiwabo muri Brazil yayikiniye kuva 1953-1956. Yayivuyemo yerekeza muri Santos mumwaka 1956-1974, iyikipe yayikiniye imikino 636 ayitsindira ibitego 618, ayivamo ajya muri New York Cosmos yakiniye kuva 1975-1977 ayikinira imikino 64 ayitsindira ibitego 37.
Nukuvugako mumakipe abiri yakiniye yayakiniye imikino 700 ayatsindira ibitego 655.
Edson Arantes do Nascimento (pelé) muri ikipe y’igihugu ya Brazil, yakiniye ikipe y’igihugu ya Brazil kuva 1957-1977 ayikinira imikino 92 atsinda ibitego 77.
Ibikombe yatwaye muri Santos: Campeonato Brasileiro Série A yatwaye 6, Copa Libertadores yatwaye 2, Intercontinental Cup yatwaye 2, Intercontinental Supercup yatwaye 1, Campeonato Paulista yatwaye 10 na Torneio Rio-São Paulo yatwaye 4.
Ibikombe yatwaye muri New York Cosmos: North American Soccer League, Soccer Bowl yatwaye 1 na North American Soccer League, Atlantic Conference Championship yatwaye 1.
Ibikombe yatwaye muri ikipe y’igihugu ya Brazil: FIFA World Cup yatwaye 3 iya 1958, 1962 na 1970, Taça do Atlântico yatwaye 1, Roca Cup yatwaye 2, Taça Oswaldo Cruz yatwaye 3 na Copa Bernardo O’Higgins yatwaye 1.
Ibihembo n’imidari yatwaye kugiticye: Campeonato Paulista top score yatwaye 11, FIFA World Cup Best Young Player yatwaye 1, FIFA World Cup Silver Ball yatwaye 1, France Football’s Ballon d’Or-Le nouveau palmarès (the new winners) yatwaye 7, South American Championship best player yatwaye 1, South American Championship top score yatwaye 1, Gol de Placa yatwaye 1, FIFA World Cup Golden Ball (Best Player) yatwaye 1, South American Footballer of the Year yatwaye 1;
North American Soccer League (NASL) all star teams yatwaye 3, NASL Top Assist Provider yatwaye 1, NASL Most Valuable Player yatwaye 1, Elected Citizen of the World, by the United Nations yatwaye 1, Number 10 retired by the New York Cosmos as a recognition to his contribution to the club yatwaye 1, International Peace Award yatwaye 1, FIFA Order of Merit yatwaye 1;
Inducted into the American National Soccer Hall of Fame yatwaye 1, Elected Goodwill Ambassador, by UNESCO yatwaye 1, Winner of France Football’s World Cup Top-100 yatwaye 1, Marca Leyenda yatwaye 1, World Team of the 20th Century yatwaye 1, Football Player of the Century, elected by France Football’s Ballon d’Or Winners yatwaye 1, One of the 100 Most Important People of the 20th century yatwaye 1, Greatest Player of the 20th Century, by World Soccer yatwaye 1;
Athlete of the Century, by Reuters News Agency yatwaye 1, Athlete of the Century, elected by International Olympic Committee yatwaye 1, World Player of the Century, by the IFFHS yatwaye 1, South American player of the century, by the IFFHS yatwaye 1, FIFA Player of the Century yatwaye 1, Laureus Lifetime Achievement Award yatwaye 1, FIFA Centennial Award yatwaye 1, FIFA 100 Greatest Living Footballers yatwaye 1;
BBC Sports Personality of the Year Lifetime Achievement Award yatwaye 1, Elected best Brazilian player of the century by the IFFHS yatwaye 1, Greatest football player to have ever played the game by Golden Foot yatwaye 1, FIFA Ballon d’Or Prix d’Honneur yatwaye 1, World Soccer Greatest XI of All Time yatwaye 1, Legends of Football Award yatwaye 1;
South America’s Best Player in History, by L’Équipe yatwaye 1, Inspiration Award, by GQ yatwaye 1, Global Citizen Award, by the World Economic Forum yatwaye 1, FWA Tribute Award yatwaye 1, Ballon d’Or Dream Team yatwaye 1, IFFHS All-time Men’s Dream Team yatwaye 1na IFFHS South America Men’s Team of All Time yatwaye 1.
Brazil niyo izi cyane agaciro ka Pele
Pele ni we wenyine ku Isi wari ufite agahigo ko kuba yaregukanye ibikombe by’Isi bitatu
IMANA IMUHE IRUHUKO RIDASHIRA