× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Umwarimu yataramanye n’umunyeshuri we mu mugoroba bise "Refill Gospel Night"

Category: Artists  »  January 2024 »  Alice Uwiduhaye

Umwarimu yataramanye n'umunyeshuri we mu mugoroba bise "Refill Gospel Night"

Chance Christophe umaze iminsi yibazwaho cyane nabatari bake bibaza bati: "ko yahawe amafaranga menshi muri RSW Talent Hunt tukaba nta bikorwa tubona", nyamara yaje gucecekesha ayo majwi yose ahubwo agaragare mu bikorwa, ari nabwo yahise ategura umugoroba yahuriyemo na Rugamba Serge.

Rugamba Serge ni umugabo w’umuhanga akaba ari urugero rwiza kuri Chance Christopher kuko yanamubereye umwarimu mu bijyanye n’imiririmbire.

lyi Refill Gospel Night aba bombi bahuriyemo, izajya iba buri wa Gatatu, akarusho kwinjira ni ubuntu ndetse ugura Pizza imwe ukabona indi y’ubuntu mbese yari umugoroba udasanzwe.

lbi byose byavereye Kicukiro Choplife, niho Rugamba Serge na Chance Christopher bataramiye lmana mu muziki mwiza utuje kandi utanga ibyishimo.

Chance ukomoka i Rubavu ariko akaba ari kubarizwa mu mujyi wa Kigali. Aririmba muri korali Goshen ndetse akaba aherutse gushyira hanze indirimbo yise "Muri Yesu" yatunganijwe mu majwi na Producer Ishimwe mu gihe amashusho ari Chrispin.

Ubwo Chance aherutse kuganira na Paradise aho yavuze ati: "Uyu mwaka ndashaka gukora cyane ku buryo nzakora na Concert muri BK Arena. Mwitege indirimbo nyinshi zitandukanye zivuga Kristo neza".

Yakomeje agira ati: "Nzakora indirimbo mu ndimi zitandukanye: Kinyarwanda, English, Swahili, nzakora collabo n’abandi baramyi batandukanye, mbese mfite ibintu byinshi byiza muri uyu mwaka".

Ati: "Ndimo ndapanga nk’umuntu Imana inshoboje nabikora cyane ko nibyo maze kugeraho ari yo mbikesha".

Chance yahuriye mu gitaramo na mwalimu we Serge

RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA CHANCE CHRISTOPHE

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.