Umuryango w’Ubugiraneza Heart of Worship in Action Foundation washinzwe kandi uyobowe na Willy Gakunzi wateguye ibitaramo bizenguruka Canada (Canada Tour), watumiyemo Ben na Chance bo mu Rwanda ngo bazataramane.
Willy Gakunzi usanzwe ari umwanditsi w’ibitabo, umuvugabutumwa n’umuhanzi wa Gospel, ibi bitaramo yateguye bifite umutwe ugira uti ‘Let’s Worship Together With Ben & Chance (Mureke dufatanye na Ben na Chance kuramya Imana).
Bizatangira ku wa 27 Mata 2024 mu Mujyi wa Ottawa, bikomereze mu Mugi wa Toronto ku wa 4 Gicurasi, no muri Edmonton ku wa 11 Gicurasi, bisozwe ku wa 18 Gicurasi muri Vancouver.
Ni umugisha kuri Ben na Chance basanzwe bafite abakunzi muri Canada, ariko akaba ari ubwa mbere umuryango wabo ufatanya no kuririmbo indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana kuva mu mwaka wa 2016 uzaba ukoreye ibitaramo muri iki gihugu.
Impamvu Willy Gakunzi uheruka gusohora igitabo ‘When Light Fades Away Hope Remains’ yabatumiye, ni uko ari abantu abonamo umutima wo kuramya, akaba yaratangiye kuririmbana na bo bakiri abana, kugera babaye umuryango bagakomeza kuba inshuti, ndetse muri 2020 bakoranye indirimbo.
Mu mwaka wa 2019, ubwo yatangizaga umuryango ahagarariye wanateguye ibi bitaramo, yari kumwe na bo. Ibi bikiyongeraho ko yizeye ko ubutumwa buri mu ndirimbo zabo buzasubiza imbaraga mu batuye muri Canada bazitabira ibi bitaramo.
Iyi ni intangiriro kuri uyu muryango, yo gutumira abahanzi mu bitaramo bagiye kujya bakora buri mwaka (Let’s Worship Together With), muri uyu bakaba batangiranye na Ben & Chance bo mu Rwanda. Ubutaha bazajya batumira abahanzi bo mu Rwanda, n’abo mu Karere k’Ibiyaga Bigari.
Ben na Chance ni abaririmbyi bakomeye muri Alarm Ministries, korali ikomeye mu Rwanda, bakaba abakristo muri Foursquare, bakaba barakoze igitaramo cya mbere mu mwaka wa 2018, ubwo bamurikaga album yabo ya mbere bise ‘Izina Rya Yesu Rirakomeye’. Indirimbo bazwimo cyane, ni Yesu Arakora yarebwe cyane kurusha izindi ku muyoboro wabo wa YouTube.
Willy Gakunzi avuga ko imyiteguro igeze kure. Yabitangaje agira ati: “Abo dukorana bose bariteguye, kandi n’abashyitsi bacu tuvugana kenshi, nzi neza ko biteguye.” Yifuza ko aho kugira ngo abantu bazabirebere hanze, bakwigererayo.
Yagize ati: “Muzaze turirimbe Zaburi zacu, igihe cyo kurebera mu madirishya abandi batamba, cyararangiye.” Bazasangiza abazitabira ibindi bikorwa bakora, n’ibyo bateganya gukora nk’umuryango.
Willy Gakunzi ni umuhanzi, umwanditsi n’umuvugabutumwa
Willy Gakunzi watumiye Ben na Chance ahagarariye umuryango wa Heart of Worship in Action Foundation
Ben na Chance, ni umuryango ukora nk’itsinda mu kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana
Ni ubwa mbere Ben na Chance bazaba bagiye muri Canada, bajyanywe no kuhataramira