× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Yves Rwagasore yasohoye indirimbo ishyushye yise ’ASANTE’ avuga ikintu gikomeye ku itangazamakuru mu Rwanda

Category: Artists  »  March 2023 »  Nelson Mucyo

Yves Rwagasore yasohoye indirimbo ishyushye yise 'ASANTE' avuga ikintu gikomeye ku itangazamakuru mu Rwanda

Umuramyi Yves Rwagasore yamaze gushyira hanze indirimbo ishyushy cyane yise Asante yari imaze igihe ikoreshwa hirya no hino ariko itarasohoka.

Ni nyuma Integuza y’iyi ndirimbo (coming soon) yavugaga ko izagera hanze kuri uyu wa Kane saa munani, abakunzi b’umuramyi Yves Rwagasore bari bategerezanye amatsiko iyi ndirimbo ’ASANTE’ imwe mu zigize Alubumu ye iteganyijwe uyu mwaka 2023 ndetse bigaragara ko imirimo yayo irimbanyije.

Nyamara aganira na Paradise.rw, Yves Rwagasore ntiyahishe imbamutima ze ku mikorere n’Imikoranire n’Itangazamakuru. Yavuze ko atabibona kimwe n’abandi ahubwo ko atajya arenganya uruhande urwo arirwo rwose haba ku bahanzi cyangwa abanyamakuru ariko ko ikiburamo ari ’communication’.

Yagize ati" Uyu murimo nuwa Data twakabaye kuwukora mu cyerekezo kimwe twuzuzanya buri ruhande rugakora inshingano zarwo. Njye njya mbona bipfira muri communication "

Yakomeje avuga ko abahanzi bamwe bacika intege iyo bakoze ibihangano ariko ntibabone ubufasha bwa Media. Nyamara abanyamakuru nabo bakavuga ko abahanzi batabegera ngo babahe amakuru. Yagize ati "Aho rero niho hari icyo cyuho, kandi cyavaho".

Iyi ndirimbo ASANTE yagiye hanze uyu munsi ni imwe mu ndirimbo yakoreshwaga mu bitaramo itarasohoka. Yagiye iririmbwa mu bitaramo binyuranye byabereye mu Rwanda, Kenya, Burundi n’ahandi bakoresha igiswahili.

Kanda hano wumve indirimbo nshya Asante ya Yves Rwagasore

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.