× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Abamisiyoneri bo muri Texas babonye uko bataha bava muri Niger nyuma ya ’Coup d’etat’ yakorewe Perezida Bazoum

Category: Leaders  »  August 2023 »  KEFA Jacques

Abamisiyoneri bo muri Texas babonye uko bataha bava muri Niger nyuma ya 'Coup d'etat' yakorewe Perezida Bazoum

Itsinda ry’abamisiyoneri 12 b’abanyeshuri bo muri Texas muri leta zunze ubumwe za Amerika mu itorero rya Harmony Hill Baptist Church ryo muri Lufkin, batindiwe n’urugendo ruva muri Niamey muri Niger bitewe na coup d’etat yabaye yo gukura kubutegetsi Perezida Mohamed Bazoum wari waratowe binyuze mu nzira ya demokorasi.

Iri tsinda ry’abanyeshuri ryari ryarateganijwe kuva muri Niger ku wa 30 Nyakanga gusa ntibyakunda bitewe n’iri hirikwa ry’ubutegetse ryabaye kuwa 26 Nyakanga.

Byabaye biciye mu nzira itoroshye nyuma y’uko ikibuga cy’indege gifunzwa n’igisirikare byabaye ikibazo gikomeye cy’ukuntu aba bamisiyoneri bava muri niger.

Ibi bikaba byaranatumye leta ya Amerika isohora itangazo riburira abenegihugu bayo ko kujya muri Niger ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga bitewe n’ishimutwa n’ibindi byaha bihabera bya hato na hato.

Iryo tangazo riburira rizwi ‘’Reissued a Level 4 Travel Advisory’’ rikaba rimeze nk’iriheruka gutangwa kuri Haiti mu minsi ishize.

Nkuko byatangarijwe Christian post, n’umuvugizi w’itorero Harmony Hill Baptist Church, Charles Roberds, ashimira buri umwe ku bw’ amasengesho n’ubundi bufasha bwatanzwe kugira ngo basubire neza muri Amerika.

Yavuze ko byasabye kubanza guca mu Butariyani kugira ngo babone gutega bajya muri Amerika. Yagize ati: "Amasengesho y’ibisubizo Nyagasani yarayasubije yaciriye inzira itsinda ry’abamisiyoneri bacu bakaba bagiye gusubira mu rugo, baraturuka mu Butaliyani".

"Iri shimwe rigenwe umuryango w’itorero ryacu n’abandi bantu batandukanye ku giti cyabo bakoze ibishoboka byose ngo iyi nkuru nziza itaha iwacu.’’

Yashimiye byimazeyo Mayor Mark Hicks wa Lufkin muri Texas ku bw’umutima wuje urukundo n’urugero rwiza rw’umuyobozi wita ku be kugeza babaye amahoro.

Iri tsinda ry’abanyeshuri nabo banditse ku rubuga rwabo rwa Facebook bashimira abantu ku bw’inkunga y’amasengesho, bati ‘’Turashimira buri umwe ku bw’inkunga y’amasengesho ku bw’ikibazo cyari cyabaye abanyeshuri bacu bagatinda, bagize iminsi 4 myiza y’umurimo w’Imana, Niamey kugeza ubu ni amahoro, abaturage n’abagize itsinda ryacu muri rusange basubiye mu ngendo nk’uko byateganyijwe.’’

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.