Leta y’u Rwanda ikwiriye gushimirwa cyane n’abanyamadini n’abakriso bose muri rusange ku bwa gahunda yayo nziza isaba abapasiteri bose kuba barize Tewolojiya.
Gahunda iriho ya Guverinoma y’u Rwanda ni uko abanyamadini basabwa kuba bafite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza muri Tewolojiya. Ni gahunda yatangiye abanyamadini bamwe batabyumva kuko bavugaga ko kuyobora itorero no kuba umushumba atari ibintu byo kwigwa mu ishuri ahubwo ko ari umuhamagaro.
Kuri ubu ariko barimo kubyumva neza ndetse bari kwirahira Leta y’u Rwanda. Iyo uganiriye n’abatangiye kwiga Tewolojiya bakubwira ko mbere yo kujya kwiga aya masomo, bayoborwaga cyane n’amarangamutima, ibintu byumvikana ko hari bamwe bayobyaga abakristo.
Bishop Kwame Karpos Ampofo wo muri Ghana aherutse gushimira u Rwanda ku bwa gahunda yarwo nziza ku banyamadini. Ubwo yaganirizaga abanyamakuru ku giterane "Yesu Ukiza" cya Bishop Dag Heward cyabereye i Nyamirambo kuwa 22-24 Nzeri 2022, yishimye cyane ko insengero zo mu Rwanda zikorera mu nyubako nziza cyane, avuga ko iz’iwabo zikorera mu kajagari.
Gahunda isaba insengero kuba zujuje ibyangombwa birimo n’inyubako zijyanye n’igihe zirimo "Sound Proof" mu kwirinda ko abasenga basakuriza abazituriye, yatangiye nabwo bamwe batabyumva ariko ubu bari kubyishimira cyane ndetse biri no gutera ishyari ryiza amahanga.
Dugaruke kuri Tewolojiya!
Kuba abapasiteri n’abanyamadini bose bo mu Rwanda bari gusabwa kuba barize Tewolojiya ni ikintu cyo kwishimirwa cyane no gushimira RGB yagishyizeho kuko bizagabanya inyigisho z’ubuyobe akenshi zigishwa n’ababa badafite ubumenyi buhagije mu bya Bibiliya.
Si abapasitri gusa gusa bazunguka ubumenyi mu mashuri ya Bibiliya ahubwo mu mboni za Paradise ni amata abyaye amavuta ku gisata cy’iyobokamana muri rusange, kuko n’abakristo basanzwe bashobora kugana aya mashuri kugira mu kurahura ubumenyi mu byo bizera na cyane ko harimo n’amahirwe y’akazi gasanzwe atari ukuba Pasiteri gusa.
Abanyamuziki nabo bazabyungukiramo cyane kuko nibagana amashuri ya Bibiliya, bazaba babonye impamba yo guha ababakurikira. Urugero, abahanzi, bazajya bandika indirimbo nziza zishingiye ku kuri kwa Bibiliya, abanditsi b’ibitabo nabo bibe uko, abanyamakuru bibe uko, abakora mu nzu y’Imana bose usange si inkandagira-Bibiliya. Ibi bizafasha Gospel y’u Rwanda kuba yubatse ku rutare aho imiyaga n’inyigisho z’ubuyobe bidashobora guhungabanya abakristo.
Ni iki cyatuma wizera ubu busesenguzi bwacu, hari abiga Tewolojiya bahamanya nabwo?
Pastor John Bosco Kanyangoga Umuyobozi wa Zion Temple Ishami rya Nyarutarama, ndetse akaba n’umwe mu Bungirije Apostle Dr. Gitwaza ku buyobozi bwa Zion Temple, ari kwiga Master’s muri Tewolojiya muri Africa College of Theology (ACT). Ahamanya ijana ku ijana n’ubusesenguzi bwa Paradise agendeye ku wo yari we mbere yo kwiga Tewolojiya ndetse n’uwo ari we uyu munsi.
Avuga ko abakozi b’Imana n’abandi bayobora amatorero batarahuguwe mu bya Bibiliya, akenshi batwarwa n’amarangamutima. Asubiza ikibazo cy’umunyamakuru Steven Karasira wari umubajije amakosa yakoraga mbere yo kujya kwiga Tewolojiya, Pastor JB yagize ati:
"Urebye njyewe byanyigishije mu mitegurire y’inyigisho ngiye gutanga. Hari amakosa nakoze, ugasoma nk’ijambo bijyanye n’ibihe runaka urimo gucamo, ugasanga urigisha bijyanye n’amarangamutima ukabeshyera Umwuka Wera."
Yavuze ko imyumvire iciriritse igaragaza abiga Tewolojiya nk’abantu bayoborwa n’ibyo bize mu mashuri kurusha Umwuka Wera igomba gucika, ijambo ry’Imana rigatangwa n’ababyize nk’indi mirimo.
Liliane Nyirarukundo wize muri Africa College of Theology uteganya no gukomeza mu cyiciro cya Master’s, ashishikariza abigisha ijambo ry’Imana kujya mu mashuri bakarimenya by’ukuri, bagahabwa ubumenyi n’abantu babyize bafite Umwuka Wera.
Avuga ko yagiye kwiga aya masomo atagamije kuba Pasiteri ahubwo ari ukugira ngo yunguke ubumenyi. Yagiriye inama n’abandi bakristo, ati “Nabagira inama yo kuza bakiga, bakongera ubumenyi, hari igihe umuntu aba azi ko arimo kwigisha ijambo ry’Imana ariko hakabaho gutandukira.”
Diana Kamugisha ushinzwe kwita ku banyeshuri [Assistant Admissions and Students Welfare] muri Africa College of Theology, yahamagariye abayobozi b’amatorero mu Rwanda gushishikariza abapasiteri n’abavugabutumwa kwiga mu ishuri rya Bibiliya kugira ngo bigishe ijambo ry’Imana bafite ubumenyi bwimbitse.
Avuga ko bahura n’inzitizi za bamwe mu bapasiteri batarangije amashuri yisumbuye bifuza kwiga muri ACT iherereye ku Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, gusa ngo abacikirije ayisumbuye babasaba kuyasoza kuko kwiga bitagira imyaka. Atangaza ko bashobora no gukora Kandida Libure, bakabona amahirwe yo kwiga Kaminuza mu bya Bibiliya.
Yavuze ko hari imirimo myinshi wakora warize Tewolojiya muri ACT n’ahandi hanyuranye. Ibigo byabonekamo akazi harimo Compassion International, World Vision, World Relief, GBU n’ahandi. Yavuze ko bakira abanyeshuri batsinze amasomo abiri y’ingenzi mu mashuri yisumbuye kimwe n’abandi basoje Kaminuza mu masomo ayo ariyo yose.
Yahamagariye abapasiteri n’abandi babyifuza bose kugana ACT na cyane ko yagabanyije amafaranga y’ishuri, ati "Ishuri ryagabanyije amafaranga bishyuraga. Ni ukuvuga ngo aho bashoboraga kuba bishyura 1,600,000 Frw [ku mwaka] muri kaminuza imyaka itatu yo kwiga Bachelor’s Degree, bishyura ibihumbi 600 Frw ku mwaka kandi bakayishyura mu byiciro,...ishuri riraborohereza bishoboka".
Yavuze ko banakira abashaka kwiga umwaka umwe gusa "Post Graduate Diploma", ukishyura 800,000 Frw aho kwishyura Miliyoni 2 Frw. Ati "Ishuri ryababoneye Scholarships ni ko nabivuga. Post Graduate Diploma uyiga ari uko wize Kaminuza ahandi aho ari ho hose. Biga muri weekend ariko n’abashaka kwiga mu minsi y’imibyizi bashobora kwiyandikisha".
Rev Dr Charles Mugisha, Umuyobozi Mukuru wa Africa New Life Ministries akaba n’Umuyobozi w’Icyubahiro [Chancellor] wa Africa College of Theology yabwiye Paradise Tv ko kuyobora itorero icya mbere gikenewe ari umuhamagaro, gusa yongeraho ko kugira umuhamagaro gusa bidahagije.
Yagize ati "Ni ngombwa ko umuntu ukora umurimo w’Imana aba yarahamagawe n’Imana, ni cyo cya mbere na mbere, yarahamagawe n’Imana! Ariko burya abo Imana ihamagaye irabahugura, kandi Imana igakoresha abandi bakozi b’Imana guhugura abo bakozi kubategurira umurimo w’Imana".
Ati "Umuhamagaro wonyine ntabwo uhagije, umuhamagaro ukeneye guhugurwa. Kandi no guhugurwa nta muhamagaro, nabyo nta kamaro. Iyo uje hano usanga tubaza abo baje kwiga "ufite umuhamagaro?", kandi niba ufite uwo muhamagaro "urashaka guhugurwa"? Rero tukabahugura".
Yavuze ko umwihariko wa ACT ari ko mu masomo bigisha bafatanya Iyobokamana n’Ubuyobozi kuko turimo turategura abantu bayoboka Imana ariko bakaba bafite n’ubushobozi bwo kuyobora; urusengero n’aho batuye".
Yabajijwe niba hari ubufasha bateganya guha abapasiteri n’abandi badafite ubushobozi bwo kwishyura Kaminuza nk’uko bashimirwa cyane gufasha abana batishoboye biga mu mashuri yisumbuye bakabishyurir mafaranga y’ishuri, asubira agira ati:
"Icya mbere ndashaka kubamenyesha ko iyi ari Kaminuza. Iyo ugiye guhitamo kujya muri Kaminuza ugomba no gutegura ubushobozi. Icyo ni icyangombwa. Ariko iyo ushaka kwiga ijambo ry’Imana udashaka kujya muri Kaminuza kuko twese duhamagarirwa kwiga ijambo ry’Imana, buri cyumweru twigisha ijambo ry’Imana kandi ntabwo utanga Minerval [amafaranga y’ishuri]".
Yahaye ubutumire abapasiteri, ati "Ndashaka ni gutumira abapasiteri mwese, muze mwige, musobanukirwe ijambo ry’Imana, musobanukirwe ubuyobozi, uko mukora community development aho mutuye, uko mwafatanya n’abandi bakozi mu rusengero rwanyu kuyobora neza umutungo w’urusengero".
Yasoje agira ati "Dushimiye Imana ko twashoboye guhuza na gahunda ya Leta. Kandi kuba twatanga uwo musanzu, gutegura abapasiteri b’abanyarwanda n’abandi baturutse mu bice btandukanye bya Afrika, turahari, gahunda ni nziza yo kwigisha abakozi b’Imana".
Yavuze ko Yesu yahamagaye intumwa ze amara imyaka 3 azitegura, ibintu agereranya no kumara imyaka 3 wiga Tewolojiya. Avuga ko Yesu amaze kuzitegura, nibwo yazitumye kwamamaza ubutumwa bwiza ku Isi.
Manasseh Ogola [Vice Principle in charge of Academic muri ACT], yavuze ko bafite abanyeshuri baturuka mu bihugu binyuranye muri Afrika nk’u Rwanda, Burundi, Gabon, Nigeria, Angola na Kenya. Yashimye cyane Leta y’u Rwanda kuba yarashyizeho gahunda y’uko abapasiteri bose bagomba kwiga tewolojiya. Ni ibintu avuga ko bizarwanya inyigisho z’ubuyoboye.
Biteganyijwe ko mu kwezi k’Ukuboza uyu mwaka wa 2023, abagera kuri 200 bazahabwa impamyabumenyi muri ACT, akaba ari bwo iyi kaminuza izatangira kohereza abanyeshuri bayo mu matorero nk’abashumba bahuguwe.
Kaminuza ya ACT itanga amasomo mu byiciro bibiri, amara umwaka umwe (Post Graduate) ndetse n’andi y’imyaka itatu (bachelor’s degree). Kugeza ubu iri shuri ryigwamo n’abanyeshuri bo mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, Burundi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Nigeria, Gabon, Angola n’ahandi.
ACT imaze imyaka 7 rikaba rihugura abayobozi b’amatorero n’abandi bavuga ubutumwa bwiza baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi. Ni Kaminuza yemewe n’Inama Nkuru y’Amashuri Makuru na Kaminuza mu Rwanda (High Education Council; HEC). Batanga amasomo ya Diploma in theology, Bachelors of arts in Theology and Leadership na Post Graduate Diploma in Theology and Leadership.
IKIGANIRO ACT YAGIRANYE N’ABANYAMAKURU
Rev Dr Charles Mugisha Umuyobozi w’Icyubahiro wa ACT
Diana Kamugisha umukozi wa ACT ushinzwe kwita ku banyeshuri
Ntako bisa kuba uri umukozi w’Imana ukiga Tewolojiya
Hari inyungu nyinshi mu kwiga Tewolojiya
Amasomo ya Bibiliya ni ingenzi ku bakozi b’Imana
Umuhanzi Chryso Ndasingwa ari kwiga Tewolojiya
Bamwe mu barimo ba ACT
Ntucikwe n’amahirwe yo kuminuza muri ACT
Rev. Dr Charles Mugisha avuga ko umuhamagaro gusa udahagije
ACT ni umusingi w’iterambere rya Gospel
Manasseh Ogola [Vice Principle in charge of Academic muri ACT]
Pastor JB ari kwiga Master’s muri ACT
ACT iherereye Kicukiro hafi na Royal Fm