Apostle Mignonne Alice Kabera uhagarariye itorero rya Noble Family Church afatanyije n’abatumirwa barimo umutoza Eric Nshimiyimana, basobanuye uko Imana igiye gutandukanya abakinnyi n’abafana.
Ibi babivugiye mu materaniro yo ku Cyumweru tariki ya 10 Werurwe 2024, yari yatumiwemo Eric Nshimiyimana watoje ikipe ya AS Kigali nyuma yo kuba umukinnyi mu makipe atandukanye arimo APR FC n’ikipe y’Igihugu Amavubi, Pasiteri Bishop Edmond (Kivuye), umukozi w’Imana Gashugi, Ev. Pacifique na Ev. Jacques Remezo.
Jacques Remezo ni we watangiye avuga uko mu kibuga biba bimeze, aho abakinnyi baba bari mu kibuga, abafana babarebera kure. Umutoza ntamara umwanya munini ari kumwe n’abafana, ahubwo awumara ari kumwe n’abakinnyi, abatoza, na bo barushaho kumenya uko bakina. Abafana bo baza baje kureba uko abakinnyi bakina.
Yabihuje no mu itorero agira ati: “Mu nzu y’Imana hashobora kubamo abantu benshi barebera ibintu, batazi iby’Ubwami bw’Imana, baza gusa bagashyuha, ibintu bikagenda neza, bikaryoha, bagataha, Ubwami bw’Imana bugakomeza. Ariko Ijambo ry’Imana ritubwira ko igihe Umwami azaza, azatandukanya abakinnyi n’abafana.”
Apostle Mignonne yamwunganiye, arushaho kubyumvikanisha neza yifashishije ibivugwa mu gitabo cya Matayo 25: 33 havuga ko Umwami naza azatandukanya intama n’ihene. Abakinnyi bagereranya intama mu gihe abafana bagereranya ihene.
Nk’uko imirongo ikomeza ibivuga, intama zizashyirwa iburyo, ni ukuvuga abakora ibyo Imana ishaka, bajya mu rusengero bajyanywe no kwiga ijambo ry’Imana batajyanywe no kwiyicarira gusa, bita ku bakene n’abapfakazi kandi imfubyi ntibazirengagize.
Abo bazahabwa ubuzima buhoraho, maze abagereranywa n’ihene bivanga n’intama bashyirwe ku ruhande rw’ibumoso barimburwe, kuko banze kwita ku Ijambo ry’Imana, ntibite ku bakeneye ubufasha bwabo.
Byaba bibabaje umutoza aramutse amaranye igihe n’abafana, kuruta igihe amarana n’abakinnyi. Coach (umutoza) Eric ubwo yagiraga icyo avuga, mu mwanya yari ahawe na Apostle Mignonne, yavuze ko umutoza adakwiriye kwita ku bafana ngo atindane na bo, nubwo abo mu itorero biba bigoye ko wabatandukanya n’abakinnyi. Imana ni yo izabikora ku munsi wa nyuma.
Coach Eric yagize ati: “Utinze ku bafana, akazi ntiwagakora. Hari ibintu uba ushaka ko abakinnyi bageraho, ku buryo batandukana n’abafana. Umukinnyi ntiyaba umufana, ntiwakina ngo wongere wifane.
Umukinnyi winjiye mu bafana aba abaye umufana. Abafana baba baje kwishimisha, ariko umukinnyi we aharanira gukora icyatuma umufana yishima.”
Mu by’ukuri, umukinnyi yishima ari uko atsinze. Mu gihe agikina aravunika kuko intego ye aba ari ugutsinda. Uko ni ko Umukristo akwiriye kubaho, ntarebere ibikorwa byo kuyoboka Imana hirya nk’abafana, ahubwo akabyifatanyamo uko ashoboye kose nk’umukinnyi.
Apostle Mignonne yashimiye Abakristo bose kuko nta hene irimo ikwiriye kurimbuka, kandi ko buri wese mu itorero rya Noble Family Church ari umukinnyi kandi mwiza aho kuba umufana.
Apostle Mignonne na Coach Eric basobanuye ko mu itorero hashobora kubamo abafana n’abakinnyi
Abatumirwa barimo Jacques Remezo basobanuye uko Imana izatandukanya abakinnyi n’abafana