× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

CEM (Islam) iri mu bikorwa by’urukundo birimo no gusura abarwayi

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare

CEM (Islam) iri mu bikorwa by'urukundo birimo no gusura abarwayi

CEM ni Umuryango w’Abanyeshuri b’Abisilamu bakorera ibikorwa byabo by’iyobokamana mu kigo cya Kaminuza, ishami rya Huye. Muri iki Cyumweru bari mu bikorwa by’urukundo bidasanzwe.

Ibyo bikorwa birimo gusura abarwayi, basanzwe babikora buri ku Cyumweru ariko ubu bwo bitandukanye n’ibyo.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Ugushyingo baramara isaha yose mu gikorwa cyo gusura abarwayi barwariye ku bitaro bya Kabutare biherereye mu karere ka Huye, umurenge wa Ngoma, ni ukuvuga guhera saa kumi n’imwe (17h00) kugera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba (18h00).

Nk’uko umwe mu baraba bitabiriye iki gikorwa Jimmy Abdullazhakhe yabitangaje, mu byo baragemurira abarwayi harimo amasabune n’ibyo kurya.

Ikindi kidasanzwe ni uko bazaba bari kumwe n’abanyeshuri barangije kwiga muri kaminuza ishami rya Huye, bafite Koperative yitwa Imfura, mu minsi ibiri baramara muri ibi bikorwa by’urukundo.

Saa mbili (20h00) kugera saa yine (22h00) baraba bari mu mukino wa gicuti w’umupira w’amaguru urahuza abanyeshuri bari kwiga ubu CEM, ndetse n’abo bandi baraba babasuye bo muri Koperative yitwa Imfura.

Ejo ku wa Gatandatu ku itariki 25 Ugushyingo, bazaba bagikomeje. Bazahurira hamwe baganire, basangire kandi babukiranye ibihe byiza bagize bakiri kwiga muri kaminuza bari mu muryango ubafasha kuba hafi y’Imana.

Nk’uko bisanzwe bazagira n’igihe cyo kujya gusenga (kusali), aho bazasengera hakaba ari ku Musigiti wabo witwa Qubah (Madjid Qubah) uherereye hafi y’ahubatse ikigo cy’amashuri ya Kaminuza ishami rya Huye, ahitwa i Madina.

Nyuma y’uko Imfura zisuye bagenzi babo bo muri CEM, ibikorwa by’urukundo bakora ntibizahagarara kuko bazakomeza gusura abarwayi, gusenga no kubaka umubano hagati yabo.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.