× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bwa mbere Danny Mutabazi yaririmbanye n’umugore we mu ndirimbo y’ishimwe yise "Ingabo"-VIDEO

Category: Artists  »  January 2023 »  Nelson Mucyo

Bwa mbere Danny Mutabazi yaririmbanye n'umugore we mu ndirimbo y'ishimwe yise "Ingabo"-VIDEO

"Ingabo" ni indirimbo nshya ya Danny Mutabazi yageze hanze ku munsi wa nyuma w’umwaka wa 2022 ni ukuvuga tariki 31 Ukuboza 2022.

Ubwo yashyiraga hanze indirimbo nshya ye yise "Ingabo", Danny Mutabazi yabwiye Paradise.rw ko ari indirimbo ikubiyemo amashimwe menshi ndetse ikaba indirimbo buri wese yakwisangamo cyane cyane wa wundi uzirikana icyo Imana yakoze.

Iyi ndirimbo yagiye hanze ijoro ryo kwambuka umwaka ikaba yaraciye agahigo ko kuba indirimbo isoza umwaka wa 2022 ndetse ikanabimburira izindi za Gospel zizasohoka umwaka wa 2023 dutangiye.

Muri iyi ndirimbo "Ingabo", Danny Mutabazi agaragara ari kuririmbana n’umugore we Berry ndetse banari kumwe n’imfura yabo. Ni ubwa mbere Danny Mutabazi agaragaye aririmbana n’umugore we, akaba yabikoze mu gushima Imana ku bwa byinshi yakoreye umuryango we.

Ati "Indirimbo ikoze mu buryo nari nifuje nko mu mezi 2 ashishe uburyo icuranze, ikaba indirimbo nari maranye igihe mu bitecyerezo numva nzasoza umwaka nshima Imana hamwe n’Umwana ndetse n’Umudamu wanjye.

Arakomeza ati "Ni indirimbo ikubiyemo amashimwe menshi y’ibyo Imana yakoze ariko ni indirimbo nanone ya buri muntu wese ufite icyo yashimira Imana ku byo yakoze bitandukanye".

Mu myaka ibiri ishize Danny Mutabazi yigaragaje nk’umwe mu bahanzi bazamukanye imbaraga cyane. Yitabiriye ibitaramo bitandukanye ndetse igiheruka ni igisoza uyu mwaka cyabaye kuri Noheri muri BK Arena, Igitaramo cy’amateka cyateguwe n’umuhanzi Israel Mbonyi.

Danny Mutabazi avuga ko uyu mwaka ari uw’akazi kuri we kandi akaba afite agaseke kuzuye ateguriye abakunzi be muri 2023.

RYOHERWA N’INDIRIMBO "INGABO" YA DANNY MUTABAZI

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.