× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Kaminuza SDA Church bafite impera z’icyumweru zitangaje "SDA Special Weekend"

Category: Ministry  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Kaminuza SDA Church bafite impera z'icyumweru zitangaje "SDA Special Weekend"

Muri izi mpera z’icyumweru ni ukuvuga ku wa Gatanu no ku wa Gatandatu, Abadivantisite b’umunsi wa karindwi (SDA= SEVENTH DAY ADVENTISTS) bateranira mu rusengero rwita Kaminuza SDA Church, bafite icyo bise Special Weekend.

Uru rusengero ruherere mu ntara y’Amajyepfo, akarere ka Huye, mu murenge wa Ngoma. Uru rusengero rwiswe Kaminuza SDA Church kuko ni urwa Kaminuza n’ubundi.

Ni Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye kandi rwubatse hafi ya Kaminuza. Ubaze uhereye kuri uyu munsi tariki 13/11/2023, urabona ko habura iminsi ine gusa iyi Special Weekend igatangira.

Ku wa Gatanu ku itariki ya 17 Ugushyingo 2023, iyi Special Weekend izatangira mu masaha ya nimugoroba. Ni ukuva saa kumi n’imwe n’iminota mirongo ine n’itanu (17h45) kugeza saa moya n’igice (19h30).

Ku wa Gatandatu ku itariki 18 Ugushyingo 2023, ari na wo munsi wo gusoza iyi Special Weekend, bizaba ku manywa. Ni ukuva mu gitondo saa mbili (08h00) zuzuye kugeza saa sita n’iminota cumi n’itanu (12h15).

Hazaba hari korari izaririmbira abakristo bazaba bitabiriye yitwa Truth Friends Family (Umuryango w’inshuti z’ukuri) isanzwe iteranira muri Kaminuza SDA Church.

Iyi korari yavutse mu mwaka w’ibihumbi bibiri (2000) ivukira muri iri torero. Imaze kuba ubukombe kuko yaririmbiye ahantu henshi harimo mu mujyi wa Kigali ndetse no mu karere ka Ruhango.

Ikoresha imbuga nkoranyambaga zirimo YouTube na Instagram, hose bakaba bitwa Truth Friends Family.

Abadivantisite b’umunsi wa Karindwi basengera muri Kaminuza SDA Church baragira bati:“

Ntuzabure muri iyi Special Weekend izaba igamije kwegereza abantu Imana binyuze mu ndirimbo no mu nyigisho zishingiye ku Ijambo ry’Imana Bibiliya zizahatangirwa.”

Mu mpera z’iki cyumweru biraba bishyushye muri Kaminuza SDA Church

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.