× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Korali Itabaza yashyize hanze indirimbo nshya “Bibiliya” ihamagarira Isi kugarukira Ijambo ry’Imana

Category: Choirs  »  3 weeks ago »  Editor

Korali Itabaza yashyize hanze indirimbo nshya “Bibiliya” ihamagarira Isi kugarukira Ijambo ry'Imana

Korali Itabaza, ikorera mu itorero ADEPR Karama muri Paroisse Muganza, yasohoye indirimbo nshya y’amashusho yise “Bibiliya”, ikubiyemo ubutumwa bukomeye buhamagarira abatuye Isi gusoma no gukurikiza Ijambo ry’Imana.

Iyi ndirimbo "Bibiliya" yanditswe na Stella Christine Manishimwe, umuririmbyi ukomeye muri Gospel. Yakozwe mu rwego rwo gukomeza kwagura ubutumwa bwiza bw’Agakiza gahindura ubuzima.

Bibiliya: Igisubizo cy’ukuri ku buzima bwa muntu

Perezida wa Korali Itabaza, Girukwayo Jean Marie Vianney, yavuze ko iyi ndirimbo yatangiye ari igitekerezo cyaturutse ku muririmbyi umwe watekereje ku kamaro k’Ibyanditswe Byera nyuma yo kuganirizwa n’Umwuka Wera.

Yagize ati: "Yahishuriwe n’Umwuka Wera ko mu bitabo byanditswe byose, nta kindi gitabo cyagereranywa na Bibiliya. Ni cyo gitabo cyonyine kirimo amasezerano y’Imana, n’amahame ayobora ubuzima bw’umwizera. Uwasomye Bibiliya akagambirira kugendera ku mahame yayo ahora ari urugero rw’ibishoboka, kuko ku Mana byose bishobokera uyizera."

Nk’uko Korali Itabaza ibivuga, iyi ndirimbo ni ubutumwa rusange ku batuye Isi hose, bugamije kubashishikariza gusoma Bibiliya no kuyizera, kuko “ari Ijambo ry’Imana ryahumetswe na Yo ubwayo, kandi rifite ubushobozi bwo guhindura byose”.

Amavu n’amavuko ya Korali Itabaza

Korali Itabaza yatangiye mu buryo buto mu mwaka wa 2001 nk’itsinda ry’abana b’ishuri ryo ku cyumweru mu itorero rya ADEPR Karama. Nyuma y’umwaka, mu 2002, yemerewe intebe mu rusengero, ihabwa izina “Itabaza” maze ihinduka korali y’umudugudu ihoraho.

Mu 2014, Korali Itabaza yanditse amateka ubwo yakoraga igiterane gikomeye cyitabiriwe na Jehovah Jireh Choir ya Post Cepier ULK na Sauni Choir ya ADEPR Cyahafi. Muri icyo giterane, abantu barenga 100 bihannye by’ukuri bakira agakiza, bituma Itorero rya Karama ribatiza umubare munini w’abizera, ibintu bitigeze bibaho mbere muri ayo mateka.

Ingaruka nziza z’umuziki wabo: Amahoro abonerwa muri Kristo

Korali Itabaza ifite umwihariko mu bihangano byayo kuko yibanda ku ndirimbo zirimo amagambo aruhura imitima, zigaragaza amahoro abonerwa muri Kristo Yesu. Nk’uko babivuga, “abatuye Isi bose bakeneye ayo mahoro, kandi Yesu Kristo ni we soko yayo.”

Intego: Kwamamaza ubutumwa bukiza kugeza ku mpera z’Isi

Mu ntego biyemeje, Korali Itabaza irashaka gukomeza kugeza ubutumwa bwiza mu ndimi zitandukanye kugira ngo bugere kure hashoboka. Bati: "Twiyemeje gukomeza kugundira agakiza kuko ari wo mugabane tutazakwa, kandi uzaduhesha ingororano.

Twifuza iterambere mu buryo bw’umwuka no mu mibereho kugira ngo tugire ubushobozi bwo gukora umurimo w’Imana tutagombye gutsikamirwa n’amikoro."

Korali Itabaza iragira inama abakristo bose:

"Mukorere Imana neza, kuko nyuma y’imirimo, abakozi beza bazagororerwa."

RYOHERWA N’INDIRIMBO "BIBILIYA" YA KORALI ITABAZA

Korali Itabaza irakataje mu ivugabutumwa mu ndirimbo

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.