Umushumba Mukuru w’amatorero ya Redeemed Gospel Church, Dr Bishop Rugagi Innocent, kuri ubu uri kubarizwa mu gihugu cya Canada, yagarutse ku bwoko 3 bw’uburozi Imana ikwiye kurinda abantu bayo aranabasengera.
Uyu mugabo uzwiho kugira impano yo gukora ibitangaza no gukoreshwa cyane cyane gukiza indwara, yagarutse kuri ubu burozi butatu ubwo yabwirizaga mu gihugu cya Canada aho itorero rye rifite ishami, nk’uko tubikesha iyobokamana.rw.
Dore ubwoko 3 bw’uburozi yavuzeho anatakambira Imana ngo ibukize abantu bayo.
1. Ijambo riremereye: Aha yabihuje n’ijambo riremereye umuntu ashobora kukwaturaho rikakubera nk’uburozi. Aha yatanze urugero rw’abakozi b’Imana batura amagambo mabi ku mukumbi bashumbye bitwaje Bibiliya, bakirengagiza ko bahamagariwe kuvumura batahamagariwe kuvuma.
2. Uburozi busanzwe: Aha yabuhuje n’Ijambo Yesu Kristo yivugiye ubwe, avuga ku bugome bwa benshi buzagwira mu minsi y’Imperuka. Ibi yabihuzaga n’uburyo umuntu usanga ategura ikizica mugenzi we, akamuhumanya yirengagije ibibahuza.
3. Uburozi buturuka ku myuka mibi: Ubu burozi yasobanuye ko ari intandaro y’indwara nyinshi abantu barwara ziturutse mu isi y’imyuka y’umwijima, aha yasabye abantu gusenga cyane, bakishingikiriza ku Mana.
Aha yakomeje ahumuriza imitima y’abakristo ko bakwiriye kwishingikiriza amaboko akomeye y’Uwiteka.
Yabihuje n’Ijambo ry’Imana riboneka muri Zaburi ya 124:1-2 aho rigira riti: "Iyaba Uwiteka atari we uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga baba baratumize bunguri tukiri bazima, ubwo umujinya wabo wacanwaga kuri twe, amazi yihinduranyije aba yaraturengeye n’Isuri iba yaratembanye ubugingo bwacu. Uwiteka ahimbazwe ko atatanze abantu ngo babe umuhigo w’abanzi babo".
Kuri ubu Dr Innocent Rugagi akomeje imyiteguro y’igiterane cy’ivugabutumwa kizaba kuva kuwa 14 kugeza kuwa 19 Werurwe 2023 muri Canada, kikazanatambuka imbonankubone (live)kuri channel ya TV7 Family y’uru rusengero, akazaba ari kumwe na Apostle Njuguna.
Nyuma yaho ni bwo azatangira kwitegura kuza mu Rwanda nk’uko aherutse kubyemeza akanakomoza ku kubaka ibikorwa remeza nyuma yuko Paradise.rw itohoje ayo makuru ikaba ikinyamakuru cya mbere cyatangaje ko Dr. Bishop Rugagi agiye kugaruka mu Rwanda.
Dr. Bishop Rugagi agiye gukora igiterane gikomeye muri Canada
Bishop Rugagi avuga ko muri iki giterane hazabaho gutegura ubwoko 3 bw’uburozi