ltsinda SAUTI HEWANI rizwiho kuririmba indirimbo zomora imitima, kuri ubu yasohoye indirimbo nshya itanga ihumure ku bantu.
Ni indirimbo yashyizwe ku murongo wa YouTube aho basanzwe babika ibihangano byabo yitwa "Sauti Hewani group" akaba ari nayo mazina iri tsinda riri gukoresha mu buzima bwa muzika mu kuririmba no guhimbaza lmana.
lyi ndirimbo yabo yiswe "Ijisho ry’Imana" ikozwe mu njyana y’injyaruwa, ikaba yiganjemo imbyino nyinshi zitandukanye kandi zo mu bihugu binyuranye. Itangira bavuga uburyo ahantu hose waba uri cyangwa ibyo waba uri gukora byose Amaso y’lmana akureba.
Itangira baririmba amagambo agira ati "lnzira zawe zose Imana irazireba, ibyo unyuramo byose Imana irabireba, ndetse niyo uryamye usinziriye Imana irakureba kuko lmana itajya ihishwa ikintu na kimwe irakureba".
Aba baririmbyi basobanura uburyo Imana ibera hose icyarimwe, ko ntacyo ihishwa. Bakomeza bagira bati: "Kuko Ijisho ryayo rireba kure aho umwana w’umuntu atabasha kureba aho naho lmana irahareba".
Aba baririmbyi mu ihishurirwa ryinshi, mu magambo yuje ihumure, bakomeje mu nyikirizo y’indirimbo bagira bati: "lbikugoye, ibikuruhije byikoreze Uwiteka Imana yawe irabishoboye, ijisho ryayo rireba kure aho umuntu atabasha kureba aho naho imana irahareba ikamenya".
Iyi ndirimbo yafashije abantu benshi inatungura bamwe kuko ifite injyana itari imenyerewe mu muzika wo kuramya no guhimbaza lmana. Ni indirimbo iteye amatsiko ku buryo bw’amashusho yayo, kandi irimo ubutumwa bwomora imitima y’abayumva ikabongerera ibyiringiro.
lvuga ndetse ku mateka y’umugabo witwa Dawidi uburyo yari agayitse yibera mu ishyamba ariko lmana imureba. Byakomotse ku ijambo dusanga muri 1 Samweli 16:1-23 uburyo Imana yamuhinduye umwami yari asuzuguritse.
SAUTI HEWANI bari basanzwe ari Korali y’abaririmbyi basengera muri Bethesda Holy Church ku Gisozi, ariko kuri ubu bamaze guhindura izina bitwa SAUTI HEWANI GROUP, ku mpamvu z’uko bashaka kwagura umuziki wabo ukajya ku rwego mpuzamahanga. Bahise bongeramo n’abandi baririmbyi bo mu matorero atandukanye.
Iyi ndirimbo yabo nshya ije isanga izindi zikunzwe cyane zirimo "Yaranesheje", "Muririmbire Uwiteka". Amashusho yayo abagaragaza basa nk’abo mu gihugu cy’abaturanyi Congo, ibintu byaje gutungura abatari bake. Aba baririmbyi babwiye itangazamakuru ko bahagurukanye imbaraga.
SAUTI HEWANI GROUP bahagurukanye imbaraga nyinshi
RYOHERWA N’INDIRIMBO NSHYA YA SAUTI HEWANI GROUP