Ku wa Gatandatu ushize, abantu barenga 7,750 babatirijwe mu Nyanja ya Pacifique ku nkengero z’i Huntington Beach muri Leta ya California, mu gikorwa abategura bise "Baptize California", kikaba cyari ubwa mbere gihuza abantu benshi babatirizwa icyarimwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse no ku Isi muri rusange.
Iki gikorwa cyateguwe n’itorero Oceans Church riyobowe na Pasiteri Mark Francey, cyitabiriwe n’abantu bagera ku 30,000 baturutse mu matorero asaga 300 yo muri Leta ya California.
Abitabiriye baturukaga mu byiciro bitandukanye by’imyaka, bose bahuriraga ku cyemezo cyo kwemera Yesu ku mugaragaro binyuze mu kuvuka ubwa kabiri, bamwe babatirizwa mu nyanja, abandi muri yorodani yimukanwa yashyizwe ku mucanga.
"Muri igice cy’amateka ya Amerika – igikorwa cya batisimu kinini kurusha ibindi," Pasiteri Francey yabwiye imbaga. "Ni nde utekereza ko Imana ishobora kubikora no mu zindi Leta za Amerika?"
Iki gikorwa cyabaye ku nshuro ya kabiri, cyarenze cyane igipimo cy’umwaka ushize aho abagera ku 6,000 bari babatijwe. Abagiteguye bavuga ko ari intangiriro y’ibikorwa binini by’ububyutse byitezwe mu gihe kiri imbere.
Baptize America: Igikorwa gikurikiyeho ku itariki ya 8 Kamena
Mu kwezi gutaha, biteganyijwe ko hazaba igikorwa kinini bise "Baptize America", kigamije guhuza amatorero ibihumbi mu bihugu bitandukanye byo muri Amerika mu rwego rwo kubatiza icyarimwe abantu benshi mu mateka.
Iki gikorwa kizabera ku itariki ya 8 Kamena 2025, ku munsi wa Pentekote, wizihizwa n’Abakristo nk’umunsi Umwuka Wera yamanukiye intumwa. Abategura bavuga ko iyo tariki ari iy’amateka yihariye, ikaba itanga ubutumwa bukomeye ku bijyanye n’ububyutse no gusubirana k’umwuka w’igihugu.
"Tugiye kumara amazi amatorero yo mu bihugu byose, duhuze abantu babatizwa mu gihugu cyacu hose," Pasiteri Francey yavuze.
Ububyutse burenze idini rimwe
Umushinga Baptize America ugamije guhuza amatorero atandukanye mu kwemera rumwe ku gikorwa cya batisimu nk’itangazo ry’ukwemera ku mugaragaro.
Urubuga rwabo ruvuga ruti: "Si igikorwa cy’itorero rimwe, ahubwo ni ihuriro ry’amatorero yo mu gihugu hose, twese dufite intego yo kurangiza ubusabe bwa Yesu bwo kwigisha amahanga."
Iki gikorwa cyanatambukijwemo umurimo wo kuramya n’abahanzi b’ibyamamare mu muziki wa Gikirisitu nka Bethel Music, Kari Jobe na Cody Carnes.
Ubuhamya bwa Joanne, umukecuru w’imyaka 71
Muri abo babatijwe, harimo umukecuru witwa Joanne, w’imyaka 71, wavuze ko amaze imyaka 40 yifuza kubatizwa, ariko atarabigeraho. Pasiteri Francey ni we wamubatirije mu nyanja, amusabira ati:
"Dusenga ko uva muri aya mazi ufite kamere nshya n’ubuzima bushya." Intego si imibare gusa, ahubwo ni uguhuza abantu n’amatorero yabo Francey avuga ko buri muntu wababatijwe azahabwa ibikoresho bifasha gukomeza inzira y’ukwemera binyuze ku rubuga rubahuza n’amatorero yo hafi yabo.
"Si umushinga wo gutera urujijo abantu cyangwa kubavangira. Ubutumwa ni uguhuza amatorero yaho, gukorana nk’umuryango, kugira ngo abantu bose bahitemo aho bazakomeza gukura mu kwemera kwabo," Pasiteri Francey yasobanuye.
"Intsinzi si uko tumenya umubare w’ababatijwe, ahubwo ni ukureba uko bahuzwa n’amatorero yabo ku buryo barushaho gukura mu kwizera."
Icyerekezo cy’isi yose
Mu kiganiro yahaye The Christian Post, Francey yavuze ko yifuza ko uyu mushinga uzagera mu isi hose, agira ati: "Iyo Imana ishaka gukora ikintu, itegura ibihe n’ikirere kibikwiriye."
Yongeraho ko yatangiye kubona icyerekezo cyo guteza imbere batisimu muri rusange mu gihe cy’isengesho mu myaka ibiri ishize.
"Ntabwo nzi neza aho Imana idushaka kujyana, ariko twiteguye aho idushaka kutujyana hose. Inzozi zacu ni uko umunsi wa Pentekote uba umunsi abatari bake bizihiza binyuze muri batisimu," Francey yavuze.
Yasoje yibutsa ko ku munsi wa Pentekote w’ubwami bw’Imana, nk’uko byanditse mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa, abasaga 3,000 bemeye ubutumwa, bose babatirizwa ako kanya.
Abifuza kwifatanya n’iki gikorwa bashishikarizwa kwiyandikisha ku rubuga rwa Baptize America. Ubutumwa bukubiye ku rubuga ruragira ruti: "Niba Imana yabikoze muri California, ishobora no kubikora muri buri Leta ya Amerika – ndetse no mu bihugu byose by’isi."
Src: The Christian Post