× Home Ministries Choirs Pastors Bible Entertainment Development Health Love Fashion Music

Bishop James Njenga wa Compassion of Revival Church yakorerwaga ihohoterwa riteye ubwoba n’umugore we

Category: Pastors  »  November 2023 »  Jean D’Amour Habiyakare (Amourkare)

Bishop James Njenga wa Compassion of Revival Church yakorerwaga ihohoterwa riteye ubwoba n'umugore we

Bishop James Njenga ni umugabo wo muri Kenya washinze urusengero rwitwa Compassion of Revival Church.

Yakoze ubukwe mu mwaka wa 1987. Icyo gihe nk’uko abitangaza, yari yishimiye cyane umugore we. Yumvaga ari mu bagabo bake bahiriwe n’urushako.

Inzitizi yabayeho, ni uko yamaze imyaka cumi n’ibiri atarabona urubyaro. Yabyaye umwana we wa mbere mu mwaka wa 1999. Yakomeje no kubyara abandi ageza ku bana bane.

Kubera ko yifuzaga gutera imbere cyane, yatangiye ubucuruzi bw’ibintu bitandukanye. Akodesha inzu eshatu azishyiramo umugore we kugira ngo abe ari we ucuruza.

Yajyaga kurangurira ibicuruzwa bye muri Uganda avuye muri Kenya. Kugira ngo bwaguke, yahaye umugore we amafaranga menshi cyane kugira ngo bayakoreshe barangura ibindi bicuruzwa.

Muri iyo minsi, umugore we yatangiye kujya amubwira ko agiye gusura bene wabo akararayo. Yagaruka akaza amwiyenzaho, akamukubita kugira ngo nagira icyo akora amuteze abakristo.

Kubera ko uyu mugabo yari Bishop w’urusengero, nta kibi yari gukorera umugore we yihorera. Umugore yabyuririyeho aramuhohotera birenze ukwemera. Yafataga teremusi irimo icyayi akayimukubita mu maso.

N’ubwo yamubeshyaga ko agiye gusura bene wabo, yabaga yigiriye kubonana n’umupolisi w’umwofisiye bari baratangiye gukundana Bishop atabizi.

Umunsi umwe ubwo yajyagaga kurangura muri Uganda, ku mupaka habaye ikibazo cyatumaga kwambuka bidakunda. Byabasabye gutegereza iminsi myinshi kugira ngo gikemuke babashe kwambuka.

Muri iyo minsi yari ategereje kwambuka, umugore we na wa mupolisi bifuzaga kwigarurira imitungo ye yose bari babonye umwanya.

Umupolisi wakundanaga n’uyu mugore, yategetse undi mupolisi ufite ipeti rya Chief Assistant gukora icyangombwa kigaragaza ko Bishop yapfuye.

Icyangombwa cyarakozwe gishyirwaho amazina ye. Bahise bagurisha inzu zose, bagurisha imodoka n’ibicuruzwa byari bisigaye.

Bidatinze Bishop yaratashye asanga umugore ari kumwe n’abana. Yahise amubwira ko agiye, kuva icyo gihe ntibongera kubonana.

Yari agiye kwibanira na wa mupolisi, asigira Bishop abana bane, umwana muto afite amezi arindwi. Iyo nzu na yo, uwayiguze yamuhaye iminsi mike yo kuba yayisohotsemo.

Bishop yahise ajya kurega uwo mugabo waguze imitungo ye, bageze mu rukiko yerekana icyangombwa cy’uko uwo yaguriye imitungo yapfuye. Urukiko rwanzuye ko Bishop atsinzwe. Ubwo yahise ajya gukodesha ahandi.

Ku bw’amahirwe, umwe mu bakobwa yigishije ijambo ry’Imana, yamugurije amafaranga agera ku mashilingi ibihumbi 200. Uyashyize mu manyarwanda yagera hafi kuri miliyoni n’igice.

Yahise yongera gukora ubucuruzi, ashyira abana mu mashuri, agura imodoka ndetse yagura n’insengero ze ziba nyinshi muri Kenya , atangiza n’izindi muri Uganda. Uwamugurije amafaranga, nta nyungu yamusabye.

Nyuma y’igihe, yashatse undi mugore mwiza bituma wa wundi wa mbere wamutaye amurega mu rukiko. Yari yaramaze gutandukana na wa mupolisi. Mu rukiko yasabye abana ngo age kubirerera ariko barabyanga. Abana bikundiraga mukase kuruta nyina.

Kuri ubu yashinze umuryango uharanira uburenganzira bw’abagabo n’abana. Umaze kujyamo abarenga ibihumbi 400. Ashishikariza abagabo bahohoterwa gutinyuka kuvuga ibibakorerwa kugira ngo barenganurwe.

Tanga igitekerezo kuri iyi nkuru

pre-moderation

This forum is pre-moderated: your contribution will only appear after being validated by an admin.

Who are you?
Your post

To create paragraphs, just leave blank lines.