Pastor Julienne Kabanda wa Grace Room Ministry, umwe mu bakozi b’Imana bamaze kugarura intama nyinshi, arashima ikiganza cy’lmana kuri lsrael Mbonyi.
Kuwa 04 Ukuboza 2023, Pastor Julienne Kabanda yatuye amagambo meza kuri lsrael Mbonyi, amuhesha umugisha anaririmba indirimbo yumvaga yatura igihugu cy’abaturanyi umunsi baririmbye indirimbo y’uyu muhanzi "Nina Siri". Ni umugoroba war urimo lmana.
lsrael Mbonyi yataramiye abitabiriye amateraniro ya Grace Room barasusuruka. Mbonyi ari mu bahanzi bakunzwe cyane mu rwanda. Uyu musore ari mu bahanzi bayoboje inkoni y’icyuma, ni nawe muhanzi wa mbere ku rutonde rw’abahanzi b’abakire ruherutse gukorwa na Paradise.rw.
Uyu musore amaze kwamamara bikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, mu Rwanda ho ntihakivugwa kuko amaze kuba icyamamare muri Afurika y’iburasirazuba.
Ubwo yakiraga Israel Mbonyi ngo aririmbire aba Grace Room Ministry, Pastor Julienne yakomeje avuga uburyo lsrael Mbonyi ari ibyirato byabo anaririmba "Nina Siri" uko yifuzaga kuyiririmbira abatanzaniya agira ati "Muturirimbiye indirimbo!"
Julienne Kabanda na Israel Mbonyi batumiye abantu mu gitaramo cya Israel Mbonyi kizaba kuri Noheri kuwa 25 Ukuboza muri BK Arena ndetse n’amatike yamaze kugera hanze.