Uwanyana Assia, umugore wa nyakwigendera Niyonshuti Theogene wari pasiteri wari uzwi ku izina ry’inzahuke kubera ubuzima bubi yaciyemo nyuma akaza kubuvamo, umwe mu bana akomeje kurera na nyuma y’urupfu rwe yatangiye kwitwa umugabo uzamuhoza amarira ku mbuga nkoranyambaga, bikozwe n’abashaka amaramuko.
Ibihuha bimaze iminsi bihwihwiswa ku mbuga nkoranyambaga bivuga ko Uwanyana Assia agiye kubana n’umusore wagaragaye ari kumwe na we ku ifoto, umusore bari bari kuvuga ko agiye kumuhoza amarira, bamwe bati ‘tugiye kongera kunywa’, ‘ubonye uguhoza amarira’, ‘ubonye ukuba hafi’ n’ibndi.
Ibinyuranye n’ibyo, Uwanyana Assia ubwe yivugiye ko uriya musore bari kumwe ku ifoto ari umwe mu bana bitabwaho n’umuryango we. Yagize ati: “Hari umuryango mugari umugabo wange yasize ngomba kwitaho.”
Muri abo bantu harimo abo yakuye ku muhanda no mu buzima bubi, cyane ko na Theogene bamwise inzahuke kuko yavuye ku muhanda akaba pasiteri. Yifuzaga kwitura Imana, ibyo yamukoreye akabikorera abandi.
Abantu yakuye ku mihanda we n’umugore we Assia bakabarera bamwe bavuyemo abasore. Uyu ni umwe mu basore bafashijwe n’uyu muryango, kandi na we ubwe abafata nk’ababyeyi be. Ubwo Theogene yavunikaga, uyu musore ari mu bamubaye hafi. We na Assia yarabapositinze arenzaho amagambo agira ati: “Ababyeyi bange sha, ese uradukunda? Vuga ngo amen.”
Abantu batangiye kwibasira Assia ubwo babonaga ifoto ye n’uyu musore ari babiri, bitewe n’umuntu Assia atashatse kuvuga izina watangaje inkuru ivuga ko aba bombi bagiye kubana. Abakoresha imbuga nkoranyambaga bakiyibona bakomeje kumwibasira bavuga bati ‘arihuse’, ‘iyo abanza agategereza’ n’ibindi.
Mu kiganiro Assia yakoreye kuri MIE yabisobanuye agira ati: “Nabajije umuntu wakoze iyo nkuru nti ‘kuki wakoze iyi nkuru?’ Aransubiza ati ‘nashakaga umugati’. Ndamubwira nti ‘urakoze cyane ariko ntabwo byari bikwiriye’."
Yakuyeho urujijo avuga ko nyuma y’iyo nkuru bamwohererezaga ayo mafoto bamushima abandi bamugaya, ariko nta gahunda afite yo guhita ashaka. Yagize ati: “Amafoto barayanyoherereje menshi cyane bati ‘felicitation’, ’uzadutumire’, ’tuzagutwerera’, ’turakugaye’, n’ibindi. Ariko ubu nta we uhari, ibyo ndimo ni ukwita ku bana, ntabwo ndi kubitekereza.”
Assia, ku byo gushaka umugabo yavuze ko nta kosa yaba akoze. Yagize ati: “Nta kosa naba nkoze, ariko ku kijyanye n’icyo ntabwo ndabitekerezaho, kuko ubu nge mpugiye mu bana mbashakira imibereho. Hari uwavuga ati ‘kuba mbikoze ni ikosa, kuba ntabikoze ni ikosa, mbese buri muntu wese yavuga akurikije uko ari kubyumva. Igisubizo kizava muri ibyo muzakibonesha amaso, igihe kizabasubiza. Ubu ndi mu bana.”
Umugabo wa Uwanyana Assia wari pasiteri (Niyonshuti Theogene) yapfuye ku wa 22 Kamena 2023 azize impanuka y’imodoka yabereye Uganda.
Assia ntiyishimira abafata umwana arera bakamwita umugabo we w’ahazaza
Uyu musore ni umwe mu barerwa na Assia, si uwo bazabana
Uyu musore yapositinze Theogene ubwo yari yavunitse, avuga ko ari umubyeyi we